Umugabo wa mbere muremure ku Isi yabonanye n’umugore mugufi wa mbere ku isi imbonankubone—Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Abantu babiri baciye agahigo ka Guinnes World Record kubera imiterere yabo, amaherezo bagize amahirwe yo guhura imbonankubone bahuriye mu gihugu cya Misiri.
1517318469 920014 2080285
Kuwa Gatanu ushize nibwo umugabo wa mbere muremure ku Isi, Sultan Kosen, yahuye n’umugore wa mbere mugufi ku Isi, Jyoti Amge, bahurira I Cairo mu Misiri nk’uko amafoto yashyizwe ahagaragara akomeje gukwirakwira abigaragaza.
dims
Kosen ufite uburebure bwa metero 2,5 akomoka muri Turkiya, akaba akomoka mu bwoko bw’Abakurde. Uyu mugabo w’imyaka 35 bivugwa ko uburebure bwe bukabije bwatewe n’icyo bita acromegaly, igisa nka cancer cyafashe urugingo rukora za hormones. Nubwo yagerageje kenshi kwivuza ngo bamukuremo icyo kimungu, nticyabashije kuvamo cyose. Bikaba bivugwa ko mu 2012 ari bwo yarekeyeho gukomeza gukura.
A1 293

Naho Jyoti Amge ufite uburebure bwa sentimetero 76, akomoka mu Buhinde akaba apima ibiro hafi 5 kubera ubugufi bwe bukabije ngo bwatewe n’icyo bita achondroplasia. Ku myaka ye 24 y’amavuko yagiye agaragara muri filimi zirimo iyitwa American Horror Story, aho ngo byasabaga guterurwa kugirango ave ahantu hamwe ajya ahandi.
https 2F2Farc anglerfish arc2 prod jerseyeveningpost mna.s3.amazonaws.com2Fpublic2FSU6NPTI5HRCABB7VJBLCXZQNBY
Aba bombi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga AOL.com ikomeza ivuga, batumiwe mu Misiri n’Ikigo cy’igihugu cy’ubukerarugendo mu rwego rwo kureba ko cyakongera kubyutsa uru rwego ruri mu bibazo muri iki gihe ahanini kubera ikibazo cy’umutekano wakunze kuba mukeya kuva mu 2010 nyuma yo kwivumbura ku butegetsi cyangwa impinduramatwara mu bihugu by’Abarabu byo mu majyaruguru y’Afurika no muri Aziya yiswe Arab Spring .
012817 tallestman
Kosen na Amge bakaba ari bamwe mu bantu bazwi basuye Misiri muri uru rwego nyuma ya Will Smith na Kourtney Kardashian.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *