Nyuma y’aho umunyamakuru wa siporo kuri NTV, Andrew Kabuura, ashyiriwe ku karubanda ko aca inyuma umugore we, Flavia Tumusiime, binyuze ku mukobwa witwa Mercy Twinomujuni, muri Uganda hasohotse urutonde rw’abagabo b’abahehesi ndetse banahabwa imyanya mu ihuriro ryabahuza. Umugabo wa Teta Sandra, Douglas Mayanja a.k.a Weasel Manizo yagizwe Umuhuzabikorwa mukuru wa SAU ( Sharp Shooters Association of Uganda). Kuwa Kabiri nibwo abantu bamwe bahuje umugambi wo gushyiraho ihuriro ry’abasitari b’abahehesi, SAU ( Sharp Shooters Association of Uganda). Muri komiti nkuru ya SAU, abahawe imyanya y’imbere ni abasitari bagera ku 10 biganjemo abahanzi. Minisitiri y’Uburinganire, umurimo n’iterambere ry’umuryango, Hon. Betty Amongi yavuze ko kugira ngo SAU yemerwe bisaba ko ibanza kwandikwa. Kuri Twitter agize ati ” Noneho rero iyi SAU! ayo mashyirhamwe yose bisaba ko ajya muri minisiteri ikayandika. Si ibyo gusa kuko hagomba kuba abantu bemeza ko bazi amateka y’ibyo mwagiye mukora.” Yavuze ko ubu yamaze gushyiraho akanama kayobowe na Hon. Maria Matembe, ngo asuzume ubusabe bwa SAU. Dore urutonde rw’abagizwe abayobozi muri SAU n’imyanya bahawe Andrew Odiambo (Daddy Andre) – Umuyobozi mukuru Emmanuel Lwasa Kaweesi – Umuyobozi mukuru wungirije Andrew Kabuura – Umunyamabanga Alex Muhangi – Umubitsi Douglas Mayanja a.k.a Weasel Manizo – Umuhuzabikorwa mukuru Edwin Katamba a.k.a MC Kats – Uhagarariye inararibonye Deus Ndugwa a.k.a Grenade Official- ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko Capt. Mike Mukula – Uhagarariye Leta Sendi Afrikhan a.k.a Mr. Mosh – Ushinzwe ubukangurambaga Alex Bangoza a.k.a APass – Ushinzwe gukurikirana abatuzuza inshingano zabo. Mu bashyizwe kuri uru rutonde, nta n’umwe wari wagira icyo abivugaho. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


