Umugabo wambenze nkiri inkumi yabuze urubyaro none arimo kumpa miliyoni 3 ngo mubyarire- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Umusore twari tumaranye imyaka ine dukundana yanteye uw’inyuma , ambenga mu buryo bwantunguye aba arongoye umukobwa w’ikizungerezi, ambabariza umutima, ariko nyuma Imana impoza amarira mbona uwanjye.

Nitwa Clementine [ryahinduwe] mba i Kicukiro, nk’uko ntangiye mbibabwira, icyo nifuza ni inama kuko ubu si norohewe.  Ubu ndi umudamu mfite abana babiri, mu mwaka wa 2011 nibwo umusore yanteye uw’inyuma arambenga, abana n’undi mukobwa navuga ko batari banamaranye umwaka bakundana.

Narabyakiriye ndatuza, bigeze mu 2013, nanjye mbona umugabo kandi mwiza pe, turabana mu mahoro n’urukundo, ni umusirikare njye nkaba mfite akazi nkora k’ubucuruzi buciriritse.

N’ubwo umugabo wanjye adakunda kuba ari mu rugo cyane, ariko si nari numva mfite umutima wo kumuca inyuma, kuko numva ampagije rwose.

Mu kwezi kwa Gatanu, nibwo nabonye nimero impamagaye ntayizi, nitabye nsanga ari umugabo ntazi, aranyibwira, ambwira ko ari kanaka duherutse guhurira muri gare i Muhanga, tukazana twese dutashye i Kigali.

Ubwo twahuraga, twazanye mu modoka yicaye inyuma yanjye, twaganiriye ibintu bike, ambaza aho ntuye, nawe ambwira aho atuye. Mbese ntabwo twese twigeze tugaruka ku by’umubano wacu wa kera. Twageze Nyabugogo dusezeranaho.

Nyuma nibwo yampamagaye ntazi aho akuye nimero yanjye, arambwira ko anshaka, aza kundeba aho nkorera, twicara ahantu hafi aho bacuruza ibinyobwa, turaganira bisanzwe, ngamije kumva icyo yanshakiraga, abanza kunyiseguraho ku byabaye, ko yari yarabuze nimero zanjye nko ansabe imbabazi,…
mbese asaba imbabazi zidasanzwe ntazi icyo agamije.

Kuva uwo munsi ntahwema kumpamagara, yewe noneho mbona biNakabije, mbona rwa rukundo rwa kera ashatse kuruzamura ubu kandi bitashoboka.

Mu minsi ishize nibwo yongeye kunsanga ku kazi, bihuza n’uko nari mfite akanya, antekerereje ibyamubayeho, ko amaze imyaka 7 nta mwana yari yabyara, ati” twarivuje hose, batubwira ko turi bazima ariko ntabwo tuzi aho bipfira”.

Ubu rero yangejejeho icyifuzo cye, ansaba kumubyarira umwana, mubwira ko bitashoboka, ndamuseka cyane, ngezeho mbifata nk’agasuzuguro, naramusomeye mwibutsa byinshi, n’ubuhemu yankoreye ariko ntava ku izima.

Ubu noneho yarambwiye ati ‘nzaguha miliyoni 3, wongere ubu bucuruzi bwawe, ubundi umbabarire umubyare, ngo kandi azakomeza ampe n’ayo kumufata neza akiri no mu nda.

Ibyo byose namubiye ko bitashoboka, ko mfite umugabo ntaca inyuma, ariko umugabo yanze gucika intege, mba ndi mu kazi nkumva arampamagaye, ati ‘wampa akanya tukabonana’ nkamuhakanira, ejo akongera akampamagara,… mbese nabuze icyo nakora ngo mwikureho. Mungire inama, nkore iki?

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *