Umugabo wanjye aba ashaka imibonano mpuzabitsina cyane iyo yanyoye inzoga, njye ziranukira zikamena umutwe-NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Ndi umugore mbyaye rimwe, ntabwo nywa inzoga ariko umugabo wanjye we asomaho, mu buriri rero ugasanga tutabihuzaho mu kurwubaka neza.
Iyo yagasomyeho nibwo aba ashaka gukora imibonano mpuzabitsina cyane, kandi iyo umwuka w’inzoga aba yanyoye ungezeho, umutwe urameneka cyane n’ahandi iyo nzumvishe ntabwo bingwa neza.
Nabuze icyo nkora rwose, iyo atazinyoye rwose mba numva ari byiza, turahuza ariko agacika intege vuba, yaba yasomyeho akaba ari bwo agira intege cyane ku buryo yakwiyongeza n’inshuro 2 ariko njye mba nabaye nk’umupfu, kandi ntabwo abyumva, aba akeka ko ari ibyo nikora wenda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Sinzinywa no kumva aho zihumura biranyangiza cyane, nirinze kuvuga ko zinuka kuko abazinywa banyumva nabi. Umugabo twabiganiriyeho kenshi ariko kugihuzaho byaratunaniye pe, niyompamvu bwiza.com twifuje ko mutugira inama.
Mpora mu ihurizo, niba nanjye nzazinywa kugirango mbashe kubaka, nabuze n’umuti wamfasha ngo umutwe ukire, ubundi nkakeka ko azajya anca inyuma igihe yazinyoye.
Murakoze!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *