Muraho, ndi umumama mfite umwana 1, umugabo wa njye tumaranye imyaka 3 ariko iminsi namubonye ajya muri dushi ni mbarwa.
Sha rwose amezi 6 sinahamya ko adashira atariyuhagira pe, ntabwo ari ukumusebya, kuko ndamuzi turaziranye kandi twarabyaranye.
Nk’umugore, kumwitaho ni inshingano za njye ariko nkiyo tugiye kujyana ahantu nibwo mubwira nti, wagerageje ukitera amazi, eh eh intambara ubwo irarota, ngo mufata nk’umwana, ngo ni we bategeka koga, rwose nkabura icyo ndenzaho nkaceceka.
Ni njye umumesera, ariko umwanda wose yambaye, atera intambwe 10, icyunzwe cyaza umwenda ugahita wandura kubera za mbyiro, ubwo amashuka yo ntacyo mvuze ni ibanga. Sinzi niba baramuroze, sinzi ikibimutera kwanga kwiyuhagira, yoga ku maguru, amaboko no mu maso akambara akagendaa, bigatinda nkazajya kubona agize igitekerezo aroze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni ukuri byaranyobeye, namubajije niba ari ugutinya amazi ngo njye mbizirikana mushyuhirize ariko ati ‘ni ukunsuzugura, ngo ni ukumufata nk’umwana’, mungire inama.
Ubu nandika ibi ntabwo ndi mu rugo, muri iyi minsi nabikomojeho intambara irarota mu rugo, mbone intimburo zindembeje ndigendera da, ubu turavugana ati niba wakize agasuzuguro ugaruke mu rugo, ubu nabuze icyo nakora, kandi ntinya kumutorera abandi bagabo kuko na njye naba nivuyemo na we agaseba kandi ari umuntu wubashye muri karitsiye.
Murakoze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter



2 Responses
Umugabo wanjye amara amezi 6 atariyuhagira, kubimubaza abyita kumusuzugura intambara ikarota- Nkore iki?
Birarenze pee, ni ugukomeza kumutwara gake gake,ukajya umwoherereza ibyiza byisuku
Umugabo wanjye amara amezi 6 atariyuhagira, kubimubaza abyita kumusuzugura intambara ikarota- Nkore iki?
Birarenze pee, ni ugukomeza kumutwara gake gake,ukajya umwoherereza ibyiza byisuku