Umugabo wanjye ampoza ku nkeke ngo nshake umukozi w’umukobwa ukuze kandi usobanutse-Umugore utuye Kicukiro

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Olive Uzamwikiriza, ntuye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Mfite umugabo n’abana batatu.
Umugabo wanjye arankunda kandi nanjye ndamukunda gusa icyifuzo cye singishyira amakenga.

Mu rugo turifashije kuko twembi dufite akazi, Byabaye ngombwa ko dushaka umukozi w’umuhungu udufasha kwita ku bana mu gihe tutari mu rugo.

Byageze aho umugabo wange ampoza ku nkeke ngo twirukane uyu musore kuko atacyitwara neza, noneho ngo nshake undi w’umukobwa ukuze kandi usobanutse, wa wundi uzi kwambara neza kandi ufite isuku. Ngo nibitaba ibyo, sinzashake undi, ahubwo ibyo yagombaga gukora nzajye mbyikorera.

Mfite ikibazo ko yaba ashaka kujya anca inyuma kuko ngo ntabwo acyifuza abahungu [ngo baramenyera, bakaba abanyagasuzuguro]. Nkore iki?

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Umugabo wanjye ampoza ku nkeke ngo nshake umukozi w’umukobwa ukuze kandi usobanutse-Umugore utuye Kicukiro
    Umugabo yarafushye. Ugomba kuba utoroshye n’abo bahungu kuko wahise utekereza gucibwa inyuma. Ko ashaka umunyesuku kuki umucira ubusambanyi

  2. Umugabo wanjye ampoza ku nkeke ngo nshake umukozi w’umukobwa ukuze kandi usobanutse-Umugore utuye Kicukiro
    Umugabo yarafushye. Ugomba kuba utoroshye n’abo bahungu kuko wahise utekereza gucibwa inyuma. Ko ashaka umunyesuku kuki umucira ubusambanyi

  3. Umugabo wanjye ampoza ku nkeke ngo nshake umukozi w’umukobwa ukuze kandi usobanutse-Umugore utuye Kicukiro
    namjye ntyo madame

  4. Umugabo wanjye ampoza ku nkeke ngo nshake umukozi w’umukobwa ukuze kandi usobanutse-Umugore utuye Kicukiro
    namjye ntyo madame

  5. Umugabo wanjye ampoza ku nkeke ngo nshake umukozi w’umukobwa ukuze kandi usobanutse-Umugore utuye Kicukiro
    Witinya si impamvu yo kuguca inyuma kuko burya ngo nta bihanga bibiri mu nkono imwe.burya umukozi wumuhungu ntiyita kubana neza nkumukobwa.
    Gerageza kwita kukifuzo cyumugabo wawe niba utamuziho izo ngeso.

  6. Umugabo wanjye ampoza ku nkeke ngo nshake umukozi w’umukobwa ukuze kandi usobanutse-Umugore utuye Kicukiro
    Witinya si impamvu yo kuguca inyuma kuko burya ngo nta bihanga bibiri mu nkono imwe.burya umukozi wumuhungu ntiyita kubana neza nkumukobwa.
    Gerageza kwita kukifuzo cyumugabo wawe niba utamuziho izo ngeso.

  7. Umugabo wanjye ampoza ku nkeke ngo nshake umukozi w�umukobwa ukuze kandi usobanutse-Umugore utuye Kicukiro
    Shaka umukobwa pe ahubwo umugabo wawe aragukunda cyane nuko utabibona

  8. Umugabo wanjye ampoza ku nkeke ngo nshake umukozi w�umukobwa ukuze kandi usobanutse-Umugore utuye Kicukiro
    Shaka umukobwa pe ahubwo umugabo wawe aragukunda cyane nuko utabibona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *