Umugabo wanjye ataha ahumura amavuta y’abagore, none iri joro namufatanye udukingirizo, nkeka ko anca inyuma- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Ndabaramukije, ndi umugore mfite umwana umwe, umugabo wanjye tumaranye imyaka 3 tubana ariko muri iyi minsi ntabwo ndimo kumushyira amakenga.
Akazi akora ni umushoferi, aho akora akazi karangira saa kumi n’ebyiri, akenshi akunda guhita ataha akagera mu rugo nka saa moya n’igice.
Muri iyi minsi hafi agerera mu rugo ni saa tanu, ariko impumuro yinjirana mu rugo iba iteye ubwoba, ariko nyine nakomeje kumureka akagirango wenda simbyumva.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ntabwo aba yasinze, kuko ntabwo anywa inzoga cyane, ariko nyine aba yasomyeho binumvikana ariko adahirima nkuko mbona abandi basinzi.
Icyantangaje rero, iri joro ryakeye ubwo yakuragamo imyenda yari yambaye, nagiye kubona mbona agapaki k’udukingirizo karahanutse, ndamubwira nti zana ndebe iyo mari ndeba usigaye witwaza.
Mu by’ukuri nagafunguye nsangamo agakingirizo 1 byumvikane ko utundi twakoreshejwe, ndamubaza nti se kuki usigaye ugendana udukingirizo, ati nari natuguze ngo tudukoreshe, ndamubaza nti, ese waguze kamwe gusa, ati cweee, afite n’isoni nyinshi ahita atangira kunyuka inabi.
Nubwo avuga ko yashakaga ko tudukoresha, kuva twabana ntabwo twari twakoresha agakingirizo kuko maze no kunyara nahise niteza urushinge ndifungisha, dukora imibonano nta rwikekwe kuko twaboneje urubyaro,…. Namuretse, kuko nabuze icyo nkora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bakunzi ba bwiza.com, Mungire inama, gusa namubajije nti ‘ni iki urimo kubura mu rugo rwawe cya cyanatumye wiga ingeso mbi z’ubusambanyi’, noneho umujinya sinababwira, wabaye mwinshi, ubu yarakaye mbese yandushije umujinya kandi nanjye ndawufite umwe wo hejuru. Mumbwire, Nkore iki?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *