Muraho neza abo kuri iki kinyamakuru kidufasha mu nama za buri munsi, na njye ndi umudamu wubatse, maze imyaka igera kuri 7 nubatse ariko imyaka igera kuri 3 yambereye umukara.
Mu kwezi ntibuka neza ko mu 2014 nibwo umugabo wa njye yaretse akazi ka Leta yakoraga atangira kwikorera ku giti cye, kubera akazi ubu akora ko gucuruza akabari, akenshi ataha yasinze yanananiwe kubera akazi kenshi.
Agera mu rugo yirambika ku buriri, rwose kubaka urugo mu buriri nta mwanya akibiha, hari n’ubwo aza agasanga niteguye cyanee rwose numva mushaka, mu tubaraga duke afite yagerageza gutera akabariro, akarangiza numva aribwo njye ntangiye, agahita asinzira ubwo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu by’ukuri imyaka ndakeka igera muri 3, ariko uburyohe numvaga mbere ataratangira akabari ntabwo nkibona, ndaryama nkarara nigaragura ariko nkabura icyo nkora kandi numva ntaca inyuma umugabo wanjye kandi na we ndabizi nta handi aba yaciye, ahubwo arakora cyane kubera guhangayikira urugo.
Mu by’ukuri niyo musabye umunsi umwe mu cyumweru ngo turyoshyanye, usanga n’ubundi aba adatuje, byibura ngo dutindane mu buriri, none bakunzi bwa bwiza.com mungire inama. Nkore iki?
Tumaze kubyarana abana 2, kandi muri iki gihe nibwo nsigaye numva mushaka cyane kurusha mbere tugifite umwana umwe, dore ko bwo yanakoraga akazi agataha kare, ubu ataha nyuma ya saa yine z’ijoro.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


