Umugabo wanjye ntacyo abashije mu buriri, aragera, ageze n'aho kubara ibirayi tugiye guteka

Sangiza iyi nkuru

Mwaramutse nshuti bavandimwe, Nitwa Jeannette nkaba ndi umubyeyi w’umwana umwe ariko nkaba mfite abandi ndera babiri. Ubwo ni abana batatu, umukozi nanjye n’umugabo.

Mfite umugabo, nta kazi akora gahoraho ariko n’ubwo yamara icyumweru adakora ayo akorera umunsi umwe aba ari menshi.

Mbese ni kenshi nagiye nsoma inama mugira abantu batandukanye, ni muri urwo rwego nanjye nifuje ko mumfasha kuko rwose burya n’ubwo abagore dutinya abagabo baduca inyuma ariko hari n’ibindi ashobora kugukorera bikagushengura umutima.

Muri make umugabo wanjye sinjya mbona ashishikajwe no kunezeza mu buriri, araza tukaryama yaba yifuza gukora imibonano mpuzabitsina akayikora ameze nk’uwinezeza ku giti cye, mu minota mike akaba ararangije, habe no kumbaza niba njyewe nyuzwe.

Ubwo buzima mbumazemo imyaka myinshi naranabwakiriye, iki nacyo nari nkivuzeho kuko hari abo nabonye duhuje ikibazo kandi mwagiriye inama hano kuri bwiza.com

Nyuma y’ibi byo mu buriri, dure ikintu kinkomereye cyane, uyu mugabo aragera, aragera agakabya pe, navuga ko ari igisambo kuko birakabije. Niba tuguze ibiro 50 by’ibirayi, ubwo iyo tugiye kubiteka ntabwo yakwemera ko bayora, oya.

Aravuga ati nimuteke ibirayi 20 cyangwa se 25, bitewe n’ingano yabyo, mu minsi ishize nabonye arimo kubara ibirayi umukozi yari agiye guteka birambabaza cyane, ubwo niritse kugira byinshi mvuga ko munsi twatetseho inyama.

Mu gihe abandi bagabo bataha gisirimu usanga we atahana za karoti, inyanya,… mbese ntiyifuza ko nkora ku ifaranga, nanjye naramuretse.

Nari mfite akazi, kaza guhagarara, ubu maze hafi umwaka nta kazi kandi nari najyamo ariko ndabangamiwe birenze. Ntegereje inama zanyu.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *