Abubatse ingo cyane cyane nibo nitabaje duhurira kuri uru buga rwa Bwiza.com, ndasaba inama kuko umugabo mfire arandembeje anziza kutagira ububobere.
Kuva twabana hashize imyaka 3, ariko buri gihe dukora imibonano dushwana kuko njye mba mbabara mu gihe we aba arajwe ishinga no kwinjira ngo akore ibyo akora arangize. Twabanye n’ubundi mfite umwana we, yanteye inda nkiri iwacu, ubwo bubobere mbere narabugiraga ariko ubu ntabwo, sinzi ikibazo afite cyangwa njye.
Mu by’ukuri rero iki duhora tugishwanira, ariko na we ikosa mushinja ntabwo nari namubona na rimwe aza ngo abe yabasha kubanza ngo abe yankorakora, cyangwa ngo ankorere ibituma mushaka cyane.
Burya ntabwo umuntu ajya kuvuga atarembejwe, nanjye ndakomerewe kuko umugabo ampoza kuri izo nkeke, avuga ko ntamuryohera, ngo mutera imvune kurusha uko namumara irungu.
Ku ruhande rwanjye nabuze icyo nakora, kuko ibyo mubwira byose ntabyumva.
Mungire inama, ese nzamureke nigendere nshake abandi babashije kunezeza? Ese nsanze ari njye kibazo nakora iki? inama zanyu zirakenewe.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



