Umwaka urabura ukwezi kumwe ngo wuzure mbana n’umugabo wanjye, kuva twabana sindabona igitsina cye, narabigerageje ariko yaranze, niyo nifuje ko tujyana muri dushe arabyanga. ibi bintera amakenga cyane ku buryo mbona bizanansenyera.
Ngerageza kumukorakora ariko cyo iyo nkigezeho yanga ko nagikoraho, ikindi kintera impungenge, iyo tumaze gukora imibonano, akenshi ahita yimyoza nkabona ameze nk’ufite ikibazo gikomeye, namubaza ati nta kibazo cherie, ati ‘ndagukunda cyane’ mbese nkabona ko hari ikibazo ankinze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza n’ubu nta nda yari yantera, nkaba nibaza ikibazo igitsina cye cyaba gifite byaranyobeye, iyo antera akabariro mba numva nta kibazo, keretse rimwe na rimwe asohora nkabona ameze nkubabara.
Mungire inama kuko kubana n’umuntu hari ibyo agukinga burya nabyo birababaza pe, sinabura gusoza ntashimiye bwiza.com ku bw’inama iduha zikadufasha kubaka ingo zacu.
Mungire inama y’icyo nakora ngo menye ukuri k’uyu mugabo wanjye, iyo musabye kubiganiraho mbona agize akabazo cyane, niyo turyamye ngerageza gukoraho ariko ahita amfata intoki, ngayo nguko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


