Umugabo wanjye ntazi guhaha, ataha arya atazi aho byavuye, niyo bibuze ararwana, n’ibyaraye aba abishaka- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Kera umugore yarahukanaga, yagera iwabo nyina akamubwira ati subirayo ni uko zubakwa, njye aho bigeze ndabona atariko zubakwa, ahubwo nkeka ko harimo n’inzindi mbaraga zidasanzwe zibitera.
Umugabo wanjye tumaranye imyaka 6 tubana, dufite abana babiri, umugabo wanjye ni umufundi buri munsi mbona afashe ibikoresha akajya mu kazi, ntabwo nari numva avuga ko yahembwe.
Mbere yahahiraga urugo, ubwo nari maze gucutsa umwana wa mbere mu 2015, nibwo natangiye gushaka icyo nakora, kuva ubwo, yatangiye guhagarika guhaha, ariko ubu bimeze nabi.
Ndamubwira nti hahira urugo rwawe, ati ‘ashwiiii da’ arataha nijoro akarya, niyo asanze bitarashya intambara irarota, guhaha ntabikozwa, mbese nta kintu na kimwe gusaba ifaranga aba ashaka kubwirwa mu rugo, habe n’ikayi y’umwana.
Ikintera impungenge ni uko aba ashaka no kurya mu gitondo mbere yo kujya ku kazi, n’ibyaraye abibonye yabirya kuko mba mbona bidasanzwe, sinzi ibyamubayeho rwose, mungire inama y’icyo nakora.
Urugo ndabona rundambiye pe, umugabo udashaka guhaha agashaka kurya, antera impungenge. Murakoze inama zanyu nziza ndazitegereje.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *