Umugabo wanjye yagurishije intebe na televiziyo amafaranga ayajyana muri betingi arashira- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Mbanje kubasuhuza nabagisha inama kubera ikibazo kinkomereye cyakuruwe n’umugabo wanjye wakoze icyo nakwita icyasha kuri we, ndetse numva gishobora no kugira ingaruka ku muryango.

Ntuye mu mujyi wa Kigali, umugabo wanjye tubyaranye gatatu, umwa wacu wa mbere w’imfura yiga mu mwaka wa mbere muri segonderi, abandi biga muri pirimeri.

Umugabo wanjye akora akazi ko gutera amarangi ku manzu, na njye nkakora ubucuruzi buciriritse, turatuye ntabwo dukodesha, ubundi wabonaga ntacyo bitwaye uko tubayeho ariko ibintu bigiye kuzamba.

Umwaka ushize nibwo umugabo wanjye yatangiye kujya akinina imikono ya betingi, amakipe yajya gukina agatega, sinzi uko barya, mbona afite udupapuro turiho amakipe.

Kuva yatangira kubikina, nta faranga agicyura mu rugo, ahubwo ataha ataka ko yahombye. Mu by’ukuri ntabwo njye nzi n’iby’imipira, uko bikinwa simbizi rwose, ariko kubera iyo mpamvu narasobanuje menya ko ashore ntagaruze.

Mu cyumweru gishize nibwo yagurishije intebe zo mu rugo na televiziyo, ambeshya ngo arashaka kugura izindi nshya, ariko n’ubu mubaza aho yayashyize agaceceka, gusa namenye ko yayashoye muri izo betingi.

Nabajije amakuru bagenzi be, bambwira ko yayashoye ku mikino y’igikombe cy’isi irimo kuba ubu, yose bakaba barayamuriye, imikino ngo yashoyemo yose, yagiye aribwa.

Ngaho namwe nimumbwire, ubu nkore iki koko?  Ubu noneho ntanashaka no kumvugisha, mbese yabaye nka za mbogo z’ingunge.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *