Umugabo wanjye yampururije ngo ni uko nagiye gusenga ntambaye ikariso- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Mugire amahoro ya nyagasani, nje kuri uru rubuga duhuriraho turi benshi nsaba inama kuko ndabona umugabo wanjye ameze nk’uri mu buyobe.

Mu by’ukuri umugabo wanjye tumaranye imyaka itanu, dutuye muri Kigali, tukaba dufitanye umwana umwe, turi abakirisitu, gusa umugabo wanjye abyinjiramo cyane kuko we aba afite akanya gahagije cyane ko kujya mu byumba by’amasengesho, guterana ku mibyizi, ariko njye akazi ntabwo biba byoroshye.

Haciyemo ibyumweru bibiri, kubera imyenda nari nambaye nabonaga kwambara ikariso atari ngombwa, numvaga impambiriye cyane kandi inantera ubushyuhe cyane, bityo mbona gushyiramo n’indi myenda y’imbere byambangamira.

Yakomeje kumbwira ko ibyo nakoze bitabaho, ngo nta mubyeyi wakagombye kuva mu rugo atambaye ikariso, ngo bitangiye kumwereka uwo ndiwe, mbese intambara yavutse tuvuye gusenga, kuko nikuyemo andeba mbona akubiswe n’inkuba abonye ntayo nambaye.

Mbese yambwiye amagambo mabi, ngo ibyo nakoze bikorwa na malaya, ngo ni ubwibone, ngo ni imico y’indaya ziba zishaka ko amabuno agenda abebera, mbese ni byinshi.

Twarashwanye, hashize ibyumweru bibiri atampindukirira mu buriri, nanjye naramuretse mu gihe avuga ko mfite amadayimoni yankoresheje ibyo. Hashize iminsi ibiri ambwiye ko hari abanyamasengesho bazaza iwacu kuharara ku wa Gatanu, ngo bakansengera ubuyobe ndimo ngo bukamvamo, gusa namubwiye ko nta kanya mfite, rwose nanzuye ko bazaza nkajya mu buriri nkiryamira.

Ndibaza ukuntu azanyicaza mu bantu ngo barimo kunsengera ku kubera ko nagiye gusenga ntambaye ikariso bikanyobera pe.

Njyewe hari n’ibyo mbona nkumva binanteye umujinya, hari n’ibyo umuntu ashobora kuvuga bamwe bakamwita umushizi w’isoni cyangwa se ikirara ariko hari igihe abagabo nabo bamera nk’abagore pe, bakinjira mu tuntu tudafite n’aho tuganisha umuryango.

Mungire inama, murakoze!!!

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *