Dr Francis ushinjwa gukubita umukobwa yishingikirije amafaranga yongeye gufungwa
Nyuma yo kurekurwa atanze ingwate, urukiko rwategetse ko Dr Habumugisha Francis wakubise Diane Kamali yongera agafungwa. Ni nyuma y’ubujurire bw’ubushinjacyaha ku cyemezo urukiko rwa Nyarugenge rwafashe cyo kumurekura ku wa 25 Nzeri, agakurikiranwa ari hanze rushingiye ku kuba abishingizi Dr. Habumugisha yatanze bari bazwi nk’inyangamugayo, kuba atarigeze abangamira iperereza mu mezi abiri yabanjirije itabwa muri […]
RURA ivuga iki ku makuru y'ifungwa burundu rya City Radio?
Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) cyagize icyo kivuga ku makuru yavuzwe kuva kuri uyu wa 7 Ukwakira ko City Radio yafunzwe. Kuva ejo hashize kugeza uyu munsi, amakuru yavugaga ko City Radio, imwe mu maradiyo akorera mu mugi wa Kigali yafunzwe burundu kubera ko idahemba abakozi bayo. Bamwe mu bayumva bavuga ko ku munsi w’ejo tariki […]
Goma: Umuyobozi wa Gereza ya Munzenze aratabariza abafungiwemo barenga 2600 mu mwanya wa 300
Patrick Mukendi uyoboye gereza ya Munzenze mu mugi wa Goma arasaba leta kugabanya umubare w’imfungwa n’abagororwa bafungiwemo kuko ubu bagera mu 2600 hagakwiye kubamo 300. Uyu muyobozi asaba ubuyobozi bubifitiye ububasha kubikora mu buryo bwihutirwa mu rwego rwo kwirinda ingaruka zikurikiraho nk’urupfu ruterwa n’akavuyo, uburwayi, isuku nke, kwangirika kw’inyubako babamo no gutoroka. ” Minisiteri w’Ubutabera […]
U Rwanda ruvuga ko Umunyamerika wirukanwe ku butaka bwarwo yari amaze kurengera
Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe EAC, Olivier Nduhungirehe atangaza ko kwirukana Umunyamerika, Gregg Schoof ari ibintu byari bimaze igihe byitezwe kuko ngo yari amaze kurengera. Pasiteri Schoof wari nyiri Radiyo Amazing Grace yatawe muri yombi kuwa 7 Ukwakira nyuma yoherezwa iwabo. Nduhungirehe avuga ko Schoof yasuzuguye ibyemezo by’urukiko ndetse n’iby’izindi nzego. Ati […]
Kapiteni wa Tanzania yasabye gukurwa mu bakinnyi bazahura n’u Rwanda
Kapiteni wa Tanzania, Mbwana Samatta yasabye ko yakurwa ku rutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Taifa Stars) bazacakirana n’ iy’u Rwanda kuwa 14 Ukwakira 2019 mu mukino wa gicuti. Umutoza wa Taifa Stars, Umurundi  Etienne Ndayiragije yatangarije Daily News ko Mbwana Samatta ukinira Genk yo mu Bubiligi, ari we wasabye ko atashyirwa ku rutonde. Ati […]
Ese Perezida Tshisekedi yaba agiye no guhuza u Rwanda n'u Burundi?
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 8 Ukwakira 2019, Perezida Pierre Nkurunziza na Paul Kagame bahurira i Bukavu muri DR Congo mu gufungura ‘laboratoire’ y’ubuhinzi ikomeye muri Afurika, aba bayobozi bombi baheruka guhura mu myaka ine ishize. Bamwe mu bayobozi muri Congo batangaje ko ku rutonde rw’abashyitsi bakuru bari bujye gufungura iyi ‘laboratoire’ harimo Perezida w’u […]
Salvado yasabye imbabazi ku rwenya yateye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyarwenya w’Umugande witwa Patrick Salvado Idringi uzwi nka Salvado yasabye imbabazi ku bw’urwenya yateye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku wa 5 Mata 2019 ni bwo uyu munyarwenya ubwo yari mu gitaramo cy’umuhanzi Awilo Longomba wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyabereye muri Serena Hotel mu mugi wa Kampala muri Uganda. Yateye urwenya […]
Umugore wa Ben Rutabana yahishuye ko hari intumwa Kayumba Nyamwasa amutumaho
Nyuma y’itangazo ryasohowe n’umuryango wa Ben Rutabana mu cyumweru gishize, n’iryasohowe na RNC mu mpera y’icyo cyumweru, ubu noneho umugore we yeruye avuga ko hari abamuhumurije batumwe na Kayumba. Diane Rutabana umugore wa Ben Rutabana yavuze ko yahamagawe n’umuntu akamubwira ko yatumwe na Gen Kayumba Nyamwasa – umuyobozi wungirije wa RNC, ngo amuhumurize. Umuhanzi Benjamin […]
Umugabo wanjye yampururije ngo ni uko nagiye gusenga ntambaye ikariso- Nkore iki?
Mugire amahoro ya nyagasani, nje kuri uru rubuga duhuriraho turi benshi nsaba inama kuko ndabona umugabo wanjye ameze nk’uri mu buyobe. Mu by’ukuri umugabo wanjye tumaranye imyaka itanu, dutuye muri Kigali, tukaba dufitanye umwana umwe, turi abakirisitu, gusa umugabo wanjye abyinjiramo cyane kuko we aba afite akanya gahagije cyane ko kujya mu byumba by’amasengesho, guterana […]
Ururimi rwavuzwe na Diamond Platnumz rwateye benshi kwibaza
Ururimi rw’Icyongereza Diamond yavugiye i Landani mu Bwongereza mu muhango yaherewo igihembo cyitwa ‘Best of Africa Awards’ rwatumye benshi basigara bibaza byinshi. Abafana b’uyu mugabo batangajwe n’uburyo Diamond byamugoye cyane kugira icyo abwira abari bitabiriye ibi birori bitewe n’icyongereza hafi ya ntacyo. Diamond utitaga ku itondagura nshinga kuri ngenga ya gatatu y’ubumwe n’andi mategeko y’ikibonezamvugo, […]
Amakosa akorwa n’abahesha b’inkiko atesha agaciro ibyo bize- Minisitiri Busingye
Mu Rwanda hamaze kuba abahesha b’inkiko b’umwuga barenga 500, nyuma y’uko kuwa kane harahiye abandi 50. Abo bose basabwa gukorana ubunyangamugayo nubwo nta shuri ribwigisha, nyamara iyo bubuze bagakora amakosa n’ibyo bize biba bitaye agaciro. Mu muhango wo kurahiza abahesha b’inkiko bashya wabereye ku rukiko rw’ikirenga, Perezida w’urugaga rw’abahesha b’inkiko, Sebera Nyunga yagarutse ku bunyangamugayo. […]
Umuyobozi wa Radiyo Ubuntu Butangaje wari wafashwe yoherejwe iwabo
Pasiteri Gregg Brian Schoof, umuyobozi wa Radio Amazing Grace (Radio Ubuntu Butangaje) yafunzwe mu Rwanda, nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi i Kigali ejo kuwa 7 Ukwakira, yahise yoherezwa iwabo muri Amerika. Bwana Schoof yafashwe na polisi ubwo yari agiye kugirana ikiganiro n’abanyamakuru gihita kiburizwamo, gusa yari amaze guha abanyamakuru itangazo rikubiyemo ibyo yashakaga […]
Perezida Tshisekedi yatangaje ko yiteguye gupfa ashakira Congo amahoro
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi ugiye kumara umwaka yicaye ku ntebe y’umukuru w’igihugu, avuga ko yiteguye gupfa aharanira ko igihugu cye kibona umutekano. Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira 2019, mu nama yagiranye n’abaturage i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Yabahamirije ko ikimuraje inshinga ari uko umutekano usesuye […]
Byinshi kuri Habumukiza, umudivantisite wangaga gukora ikizamini ku isabato, ariko agatera kuri uwo munsi
Uwitwa Theonste Habumukiza ari muri batanu bafashwe mpiri nyuma y’igitero mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2019. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 6 Ukwakira 2019 , Habumukiza yavuze ko atuye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rugengabari, Akagari ka Kiribata, Umudugudu wa Bushyimbo. Yavuze ko yize ikiciro cya Kabiri muri Kaminuza y’u […]
Burundi: Impaka ni zose muri CNDD-FDD, ntibavuga rumwe ku mukandida uzasimbura Nkurunziza
Nyuma y’aho Perezida Nkurunziza w’u Burundi atangarije ko ataziyamamaza mu matora yo mu mwaka wa 2020 y’umukuru w’igihugu, amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko bose batarimo guhuriza ku mukandida uziyamamaza ahagarariye iri shyaka. Mu matora yabaye kuva mu mwaka wa 2005, Nkurunziza niwe wahagarariraga iri shyaka kandi akanatsinda amatora, none ubu aho avugiye ko […]
Amajyaruguru: Hari abamaze imyaka Itatu batarahabwa ingurane ku byabo byangijwe
Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko bamaze igihe batarahabwa ingurane ku byabo byangijwe hakorwa ibikorwa by’inyungu rusange gusa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA) kigasobanura ko ikibazo cy’ibyangombwa by’ubutaka kiri mu bitinza kubishyura. Iyo ugeze ahantu hanyuranye hashyizwe ibikorwa by’inyungu rusange, yaba amashanyarazi, imihanda, amashuri n’ibindi; ntushobora kubura gusanganirwa n’ibibazo by’abavuga ko batahawe […]
Utakurusha gusenga ntaka gutere ubwoba-Rev. Nibintije
Zaburi 27:1 “Uwiteka ni urumuri rwanjye n’ agakiza kanjye NZATINYA NDE, Imana ni igihome gikingira ubuzima bwanjye. NINDE UZANTERA UBWOBA? Mu igihe Imana iri muruhande rwacu, nta kintu cyose cyangwa umuntu uwari we wese twagobye gutinya. Reka mbikwereke Muri twe hari izindi mbaraga zikomeye kurusha ibibazo bituri mbere, hari undi muntu ukomeye kurusha uwo uri […]
Umuturage yafatanwe inyama z’inyamaswa zo muri Nyungwe
Nzamwita Innocent w’imyaka 39 y’amavuko niwe wafashwe kuri iki cyumweru tariki 06 Ukwakira ubwoya ari amaze kwica inyamanswa ebyiri zo mu bwoko bw’ifumberi. Uyu mugabo avuga ko yari asanzwe ajya kuzitega akazica ari kumwe na mugenzi we witwa Nzaramyimana Bosco, aba bombi bakaba ari abaturage bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru. Umuyobozi […]