Umugore wa Ben Rutabana yahishuye ko hari intumwa Kayumba Nyamwasa amutumaho

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’itangazo ryasohowe n’umuryango wa Ben Rutabana mu cyumweru gishize, n’iryasohowe na RNC mu mpera y’icyo cyumweru, ubu noneho umugore we yeruye avuga ko hari abamuhumurije batumwe na Kayumba.

Diane Rutabana umugore wa Ben Rutabana yavuze ko yahamagawe n’umuntu akamubwira ko yatumwe na Gen Kayumba Nyamwasa – umuyobozi wungirije wa RNC, ngo amuhumurize.

Umuhanzi Benjamin Rutabana yahoze mu ngabo za FPR Inkotanyi zafashe u Rwanda mu 1994 nyuma aza kuva mu gisirikare no guhunga u Rwanda.

Ubu ni Komiseri ushinzwe amahugurwa mu ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Diane Rutabana yabwiye BBC ko abayobozi n’abayoboke ba RNC bagiye bamuha amakuru atandukanye, amwe avuguruzanya, ku ibura ry’umugabo we.

Umugabo we yavuye aho baba i Burayi agana muri Uganga agomba kugaruka tariki 19 y’ukwezi gushize kwa cyenda, umugore we avuga ko baheruka kuvugana tariki 8 y’uko kwezi gushize.

Madamu Rutabana ati: “Nyuma nabazaga bamwe bakambwira ngo ni ikibazo cy’umutekano ariko aho ari bazi ko ameze neza. Ayo ni amakuru nahawe n’abantu bane bo muri RNC.

“Bucyeye bwaho undi wo muri RNC arampamagara arambwira ngo yatumwe n’uwo muyobozi wabo ngo ‘Kayumba [Nyamwasa] yambwiye ngo nkuvugishe nguhumurize”.

Madamu Rutabana avuga ko hari ibyavuzwe mbere ko Ben Rutabana nasubira muri Uganda azafungwa, ati: “Abo ni abantu bo muri RNC babivuze kandi ntabwo babivuze mu ibanga”.

Avuga ko umugabo we mbere yo kugenda yamubwiye ko afite ibibazo binyuranye atumvikanaho na Ntwari Frank wo mu ishyaka RNC.

Madamu Rutabana yemeza ko uko kutumvikana kwabo kwagiye kukagera no ku bandi bo muri RNC.

BBC itangaza ko Gervais Condo, umunyamabanga mukuru w’ishyaka RNC uri mu barishinze, avuga ko kugambanira Ben Rutabana kuri bo bidashoboka.

Ati: “Nsanze ihuriro nyarwanda twashinze rikora ibintu nk’ibyo icyo nakora cya mbere ni ukubyamagana, ntabwo twaba turwanya ikibi ngo tuze kukizana mu ihuriro”.

Bwana Condo ahakana avuga ko batazi amakuru y’aho Ben Rutabana ari, ati: “Amakuru duheruka n’ay’umuntu waje avuga ko yamubonye ku itariki 02/10 akamubona aho ngaho mu karere”.

Bwana Condo ntavuga neza igihugu uwo muntu yamubonyemo, avuga ko batari bazi iby’urugendo rwa Ben Rutabana n’igihe azagarukira. Avuga ko ubu bagiye gufatanya n’umuryango we kumushakisha.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *