Umugabo wari ugiye gushyingurwa yasanzwe mu kabari arimo kunywa inzoga

Sangiza iyi nkuru

Wilson Oluoch, umugabo ukomoka muri Kenya, yari yateje ishavu n’agahinda inshuti umuryango n’abavandimwe ko yapfuye ndetse n’imihango yo kumushyingura yatangiye ariko nyuma aza kubimenya abamenyesha ko akiriho ahubwo ko ari ahantu arimo gusoma agacupa.
Imihango yo kumushyingura yari imiro kuba ku wa 25 Werurwe, i Awendu agace ko muri Migori muri Kenya, imva yacukuwe ndetse yapfuye, amarira ari yose n’umurambo uhari wo gushyingura.
Mu by’ukuri uyu mugabo ngo yari amaze iminsi yarabuze, abo mu muryango we barashakishije aho yaba yaragiye baraheba, nyuma baza gutekereza ko yaba yarishwe kuko ntaho batari barashakiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kera kabaye baje kubona umurambo ariko wangiritse ahantu mu bisheke utapfa kumenya ngo uyu ni kanaka, kubera ko ari we wari warabuze muri ako gace bahita batekereza ko ari we wahapfiriye.

amarira
Amarira yari yose

Bafashe uwo murambo we wangiritse bawujyana mu buruhukiro nyuma bawuvanayo baje kuwushyingura, ubwo imihango yakorwaga, wa mugabo yaje kumenya ko iwabo urimo guhambwa atari we, abandikira ubutumwa ko we ari muzima ahubwo yibereye mu kabari arimo gusoma agasembuye, babanza gushidikanya.
Bakimenya ko uwo murambo atari uw’umuhungu wabo, bahise bawusubiza mu buruhukiro bw’ibitaro barangije inzoga n’ibiryo bari bateguye bagombaga kurya no kunywa mu muhango wo gukaraba nyuma yo gushyingura, barabyicarira barabirya ibyishimo ari byose ndetse banarushaho kunywa bafite umunezero.
Ikinyamakuru Afrikmag, cyo muri Kenya dukesha iyi nkuru, gitangaza ko uyu musore yaganiriye n’abanyamakuru abatangariza ko yagiye mu kabari aranywa arasinda, yaje kugira ubwoba n’isoni byo gutaha mu rugo afite isindwe, arara mu kabari buracya birongera biba uko, yigira inama yo gushaka ubundi buzima akazataha nyuma.
Oluoch ubwo yari aho mu kabari na none arimo gufata agatama ngo nibwo abantu bahamusanze baratungurwa mu gihe bari bazi ko arimo gushyingurwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *