Umugabo uzwi nka Yuri Tolochko wo mu gihugu cya Kazakhistani, usaznwe ari umukinnyi wa Filimi, mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo yatangaje ko agiye gushyingiranwa n’igipupe.
Tolochko, avuga ko yanzuye kubana n’igipupe cy’ikigore nyuma yo kumara imyaka ashwana n’abagore batandukanye, amahirwe yo gukomezanya nabo ntayagire kubera ibibazo bagiye bagirana. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ComedyClub cyo mu gihugu cy’u Burusiya, Yuri Tolochko hamwe n’uwo mugeni we w’igipupe yitwa Marga, batangaje ko iby’ubukwe bwabo ari ukuri, ariko ko itariki buzabera bazayitangaza nyuma. Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Kazakhistan, Yuri Tolochko n’umukunzi we Marga, bamaze amezi agera ku munani basohokana ndetse bakaba banabyerekana babicishije ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram ko bari mu rukundo rugurumana. Yuri avuga ko aherutse kohereza uyu mukunzi we Marga ku baganga b’abahanga mu gukora umubiri aho ngo bamuhinduye bakamuha isura nziza kurusha iyo yari afite kugira ngo bazakore ubukwe asa neza cyane.

2 Responses
Umugabo wishinja kugirana ibibazo n’abagore benshi yahisemo gushyingiranwa n’igipupe- AMAFOTO
Natwe bazabituzanire ino mu Rwanda tube aribyo twirongorera kuko nubundi ibyabagore biragoye ngaho ejo aba ari nawe ejobundi ari na karori kucyumweru ari Claude kuwambere ari Sudi gutyo ….