Umugabo yaguye gitumo umuhungu we na nyina basambanira mu buriri bwe

Sangiza iyi nkuru

Hari saa kumi n’ebyiri z’igitondo, nibwo umugabo yatunguwe no gusanga umugore we arimo gusambana n’umuhungu we mu buriri bwe. Ibi byabereye mu mujyi wa Lome muri Togo.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu bitangaza ko uyu mugabo yari asanzwe ahabwa amakuru ko umuhungu we aryamana na nyina ntabyemere abantu batangazwa n’urukundo rwagaragaraga hagati yabo, nyuma nawe yaje kubikeka bitewe n’uburyo yabonaga babana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo yari abyutse mu gitondo cya kare saa kumi z’igitondo, yari asize abwiye umugore we ko agaruka bwije. Nyuma y’amasaha abiri gusa nibwo yagarutse mu rugo asanga rwahanye inkoyoyo, umusore yagiye kuryama mu kiryamo cya se.
Ikinyamakuru Imatin, gitangaza ko nta kindi uyu mugabo yahise akora uretse kubanza kugwa mu kantu, nyuma abatorera umuryango abarega mu ruhame, iki kinyamakuru kandi gisoza iyi nkuru kibaza abaye ari wowe uhuye n’iri shyano wakora iki?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *