Umugabo witwa Elies Lenturio wo mu mujyi wa Sorsogon muri Philippines wari usanzwe azwi ku izina rya “Cobra King” yarumwe n’inzoka y’ubumara yari afite, n’umujinya mwinshi ashaka kwihorera, yahise ayifata ayikata umutwe anywa amaraso yayo, yahise apfa muri ako kanya.
Inzoka yamurumye ni iyo mu bwoko bwa Cobra, ariko ubusanzwe ngo yajyaga arumwa n’inzoka z’amoko atandukanye akivura ntagire icyo aba.
Kuri iyi nshuro binavugwa ko yakoze ikosa, ngo ni uko yamaze kunywa amaraso y’iyi nzoka ntajye kwa muganga ngo afate imiti ahubwo akibwira ko birangiye, ubumara bwayo bugahita bumukwira umubiri wose, birangiye apfuye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugabo yahawe izina rya Cobra King, ngo kuko kuva ku myaka 15 nibwo yatangiye kugaragaza ubuhangange bwe bwo guhiga, agafata inzoka z’amoko atandukanye agakina nazo, kuri iyi nshuro dore ko ngo bamwe bari banze kwemera ko yapfuye, ntabwo byamuhiriye.
Ibinyamakuru bitandukanye bwiza.com ikesha iyi nkuru bitangaza ko abaturage bo mu bihugu nka China, Malaysia na Thailand banywa amaraso y’inzoka za Cobra, ntagire icyo abatwara ahubwo bakayanywa mu buryo bwo kwivura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com


