Umugabo witwa Francis Mugambi Kibiki wo muri Kenya yahamwe n’icyaha cyo kwiba udusafuriya 2 tw’abaturanyi be, urukiko rukaba rwanzuye ko agomba gufungwa imyaka 4 n’amezi 6.
Uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko ngo yinjiye mu rugo rw’umugore witwa Mary Akinyi bose bakaba batuye mu gace ka Nanyuki, aho yamwibye amasafuriya 2 afite agaciro k’Amashilingi ya Kenya 1600.
Uyu mugabo yafashwe mu mezi ashize abanza gufungwa by’agateganyo ndetse akajya anitaba urukiko, kuri ubu rukaba rwanzuye ko agomba kumara imyaka 4,5.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya, bwiza.com ikesha iyi nkuru, bigaragaza ko nyiri kwibwa amasafuriya yakomeje agaragaza akababaro ke mu rukiko avuga ko aya masafuriya yibwe bakayatwarana n’amagi yari atetsemo kuko bayakuye ku ziko.
Uretse kuba aya masafuriya barayibanye n’amagi bari bayatogoshejemo, uyu mugore ngo byaramugoye kubona amafaranga yo kugura andi.
Uyu mugabo yahamwe n’icyaha cyo kwiba amasafuriya 2 mato yabonywe n’abaturanyi b’aho yayibye ayasohokanye bakaba ari nab o bamutanze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


