Umugabo yakatiwe imyaka 200 y’igifungo azira kwica abana be 4

Sangiza iyi nkuru

Lukas Misati w’imyaka 40 y’amavuko wo mu gihugu cya Kenya mu gace ka Kisii yahamwe n’icyaha cyo kwica abana be 4 ahinishwa igifungo kingana n’imyaka 200.
Uyu mugabo yakoze aya mahano nyuma yo kumenenganisha umugore we amubuza kwimuka mu nzu y’inkodeshanyo bari batuyemo, umugore abonye azahajwe n’inkoni niko guhita ahunga.
Akimara kubona ibikomere yatewe n’umugabo we yahisemo kujya ku kigo nderabuzima cyari hafi aho ngo yitabweho, mu gihe yagarukaga i muhira atungurwa no kubura abana bose uko ari bane.
Nyuma byaje gutahurwa ko Misati yasigaye yihimurira ku bana be bari ku kigero cy’imyaka 3-9 arabica ajya kwihisha, ariko Polisi ikora akazi gakomeye ko kumuhiga ishyirwa imubonye.
Ku wa mbere w’iki Cyumweru nibwo umucamanza Joseph Karanza yemeje ko Misiti ahamwa n’icyaha cyo kwica abantu 4, yanzura ko akatiwe imyaka 50 kuri buri muntu.
Igitangaje ni uko nyuma yo kumukatira icyo gifungo Polisi ikorera muri ako gace yaje gufata undi mugabo ushinjwa kuroga abana be 4.
Nk’uko Daily Sun ibivuga, ngo nyuma yo gukatira Misati imyaka 200, Musa Saka nawe yagejejwe kuri Polisi ashinjwa kwirogera abana, nyuma y’uko agiranye amakimbirane n’umugorewe ariko ahitamo guhungira i wabo aho avuka.
Babiri muri abo bana bahise bitaba Imana abandi 2 bajyanwa mu bitaro aho barimo kwitabwaho.Uyu mugabo akazakanirwa urumukwiye nyuma y’uko Polisi izaba yarangije gukusanya ibimenyetso.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *