James Muutua, ni umugabo w’imyaka 39 y’amavuko wahuye n’uruva gusenya, ubu afite amabere manini nk’ay’abagore akaba yarayameze nyuma yo gusambana n’umugore w’undi mugabo ariko w’umuturanyi.
James yari asanzwe ari umuyobozi umwe rukumbi wa Hoteli iherereye mu gace ka Westlands mu gihugu cya Kenya.
Mu gihe umugabo yakekaga ko James amusambanyiriza umugore, ngo yaramwegereye amubwira kubihagarika bitaba ibyo akazamuha isomo atazibagirwa mu buzima bwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
James ntiyabihaye agaciro none ubu amabere yamubanye manini. Nk’uko ikinyamakuru Nairobian kibitangaza ngo amabere y’uyu mugabo ntabwo yakujijwe n’imisemburo.
Gitangaza kandi ko nubwo yashaka abaganga bameze gute ko ntacyo bamumarira, ahubwo ko ari amabere y’amatererano.
Ikibabaje muri ibi nuko aya mabere ngo iyo bigeze nijoro arara amurya, akamuguguna agatuza kose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


