Umugabo wo mu gace ka Grenoble ko mu Bufaransa ubwo yari agiye kwituma, yatunguwe no guhita abona umutwe w’inzoka nini, uhinguka mu kenge k’aho yituma muri tuwaleti (cuvette de WC) yari agiye kwicaraho ngo yitume.
Uretse no kuba yaragize amahirwe kuko iyi nzoka yari guhita imuruma ku kibuno cyangwa se ikaba yakwangiza imyanya ndangagitsina cye, avuga ko yari agiye kugwa igihumure, agira amahirwe y’uko adasanzwe arwara umutima.
Ati “Hari 21h 30, nafunguye urugi rw’umusarane ako kanya mpita mbona umutwe w’inzoka uhinguka mu cuveti nari kwicaraho nituma, nagize ubwoba, nagize ubwoba bw’ubuzima bwanjye, ku bw’amahirwe nta bibazo by’umutima njya ngira nari guhita mfira aho ngaho”.
Akomeza avuga uburyo iyo nzoka yari iteye ubwoba, ati “nakinguye urugi gahoro, mbona ikiyoka cya cya metero imwe na santimetero mirongo 50 (1m50cm) gisohoka muri Cuvette [akobo imyanda icamo mu misarane ya kizungu] yari inzoka nini, nahise mpamagara abashinzwe iby’inyamaswa”.
Akomeza avuga ko baje bakayifata bakayijyana mu kigo cy’abashinzwe ubuzima bw’inyamaswa ari naho yaje gupfira. Uyu mugabo akaba avuga ko nta gushidikanya inzoka zishobora kwinjira mu bihombo bitwara amazi, ko rimwe na rimwe abantu bashobora gukoresha amazi yanduye kubera ibyo binyabuzima biba byarayagiyemo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com


