Umugabo yarwanye n’inzoka ya metero 10 yashakaga kumunigisha umubyimba wayo- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Sanjoy Dutta wo mu gihugu cy’u Buhinde, yari afite inzoka nini ya matero 10 arimo kuyifotorezaho, iza kumwisubirana ishaka kumuniga.

Iyi nzoka nini, Sanjoy Dutta yari ayikuye mu ishyamba riherereye mu cyaro cy’ahitwa Jalpaiguri mu Burengerazuba bw’u Buhinde. Ubwo yari ashagawe n’imbaga y’abaturage bamufotora nawe yizihiwe, nibwo inzoga yahise imuhinduka ishaka kumwica.

Nk’uko DM ibitangaza, Dutta yagerageje gukomeza gufata mu ijosi iyi nzoka ngo itamuruma, ariko nayo ikoresha umubyimba wayo ishaka kumuniga ngo imwice, abaturage baramutabara.

S1
Ubwo imbaga y’abantu yifotorezaga kuri Sanjoy Dutta afite inzoka ku rutugu
S2
Ibyo yakoraga byose, Sanjoy Dutta yari yafashe iyo nzoka mu ijosi ngo itamuruma
S3
Ubwo iki kiyoka cya metero 10 cyageragezaga kuniga Sanjoy Dutta
S4
Abaturage bagerageje gukiza Sanjoy Dutta kuko inzoka yashakaga kumwica

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *