Umugabo w’imyaka 60 ukomoka mu mujyi wa Naples mu Butaliyani, ubwo yatahaga yasanze inzu ye bayisahuye ibintu by’agaciro birimo n’igipupi yakoreshaga yishimisha mu mwanya w’umugore, ahita yiyahura kubera agahinda.
Florentino Pachino wari usanzwe akora akazi ko gutwara imodoka, yabaga wenyine nyuma yaho umugore n’abana bamutereye, kubera ubuzima yabagamo yigunga, yahisemo kwibanira n’igipupi, kikamumara irungu, akakishimishirizaho akora imibonano mpuzabitsina.
Abaturanyi be batangarije itangazamakuru n’inzego z’umutekano, ko umuryango we wamutaye ku mpamvu zitazwi, ko ibyishimo bye byose byari bishingiye ku gipupi babanaga.
Polisi yakoze iperereza yagize iti “hamwe n’ibintu bye bihenze, ndetse n’igipupi (poupée) yafataga nk’umugore we byaribwe, aho umugore we n’abana bagiye ntabwo hazwi, n’amafaranga ye make yari afite kuri konti, agaragaza ko imibereho ye itari myiza”.
Mbere yo kwiyahura, yasize ibaruwa asaba kuzahambanwa n’igipupi cye yarongoraga mu mwanya w’umugore we, Polisi ikaba yaratanze ibihumbi 10 by’amayero ku uzabasha kukibona cyangwa akayitungira agatoki uwaba warakibye.
Florentino, mu ibaruwa yasize, yavuze ko nyuma yo guhambwa, imitungo ye izagurishwa amafaranga avuyemo agahabwa uruganda rukora ibyo bipupi.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho



