Umugabo w’imyaka 45 witwa Mwamadhi Isiko wo mu gace ka Iganga muri Uganda aherutse gutabwa muri yombi na polisi nyuma yo gufatanwa agahanga ka mu rumuna we umaze imyaka 7 apfuye.
Uyu mugabo yatawe muri yombi kuwa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2017, nyuma y’uko ashyikirijwe polisi ikorera mu gace atuyemo afite ibisigazwa by’umubiri wa mwene se, Mweru Hamuza wapfuye mu myaka 7 ishize.
Uyu mugabo uvugwaho kurara ijoro ataganyura imva ya mwene se ngo yatawe muri yombi n’abacungaga umutekano akaba anavugwaho kuba mu myaka 2 ishize yarimukiye mu kandi gace aho yageze akaba umuvuzi gakondo bityo bikaba bikekwa ko ako gahanga yari kujya akifashisha mu buvuzi bwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo yafatwaga, yavuze ko hari undi muvuzi wari wakamutumye amubwira ko yamwemereye ibihumbi 40 by’Amashilingi ariko nyuma iperereza rikerekana ko nawe yamaze kuba umupfumu guhera mu myaka ishize.
Ubuyobozi bw’akarere uyu mugabo atuyemo bwatangiye iperereza ku bavuzi gakondo aho bunavuga ko uyu abaye uwa 2 muri uyu mwaka wa 2017 ufatanywe ibisigazwa by’umubiri w’umuntu bityo bikaba bigomba guhagurukirwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


