Umugore witwa Pauline Mugure w’imyaka 20 y’amavuko wo muri Kenya akurikiranywe bikomeye n’abaganga nyuma yo gutwikwa n’umugabo we amuziza ubutumwa bugufi yari abonye muri telephone ye.
Uyu mugore yatwitswe n’umugabo we Francis Kimani akoresheje peterori mu gihe yari atetse ku mashyiga akoresha peterori ndetse n’isosi y’inyama.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore yabwiye itangazamakuru ko umugabo we yari yaguze inyama mu gihe azitetse umugabo we akabona ubutumwa bugufi muri telefone y’umugore bumutumira ngo aze basangire nimugoroba, ubwo butumwa ngo bukaba bwari bwoherejwe n’undi musore.

Nta kuzuyaza rero ngo umugabo we yahise afata ya peterori umugore we yari acanye ayimusukaho arakongeza ndetse anamusukaho isosi ya za nyama yari atetse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo uyu mugore amaze iminsi atwitswe n’umugabo we, ubu nibwo ari kwivuza kubera ko yabuze umwitaho ubwo yajyanwaga kwa muganga muri kiriya gihugu cya Kenya mu gihe abaganga bo bari mu myigaragambyo yamaze hafi amezi 2.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


