Umugabo w’imyaka 27 witwa Danny Gonzalez ukomoka muri Hondura yifotoye ifoto abeshya umugore we ko yapfuye aramuvumbura
Danny Gonzalez avuga ko umugore we yari yaramurembeje amusaba amafaranga y’umurengera dore ko bataba mu gace kamwe cyane ko uyu mugabo aba Muri Amerika naho umugore we bivugwa ko yamusabaga amafaranga menshi yo kwifashisha mu buzima busanzwe yibera Saba mu majyepfo ya Honduras.
Amafoto ya Danny Gonzalez yasakaye mu bitangazamakuru yari aherekejwe n’ubutumwa nyirubwite yiyandikiye avuga ko yishwe na Kanseri ndetse no kubura umwuka mu bihaha.
Nyuma yo kwifotora asa nuri mu buruhukiro (Morgue) akohereza amafoto ku mugore we, byatumye agira amakenga niko kuyohereza kubandi bantu maze bahamya ko umugabo we atapfuye kuko nta murambo useka nkuko byagaragaraga ku ifoto.
Ubwo kimwe mu binyamakuru byandikirwa muri ako gace uyu mugabo utuyemo cyamuganirije maze agitangariza ko impamvu nyamukuru yabimuteye ari uko umugore we amusaba amafaranga y’umurengera bityo akaba yari yahisemo kumwereka ko atakiri ku isi y’abazima byibuza ngo atuze.
Yagize ati”Umugore wanjye ahora ampamagara buri cyumweru ngo mwoherereze amafaranga mbega ntampa agahenge hari nubwo nyamuha akambwira ngo abajura bamwibye ngo ni nohereze andi ”
Umuryango we n’inshuti bari babwiwe inkuru y’urupfu rwa Danny Gonzalez baguye mu kantu bumvise ko ari muzima maze bamunengera igikorwa yakoze bavuga ko kigayitse ibyo yakoze bidakwiye umugabo.
Umwe muri bo yanditse ati”Ikiza nuko wari kubwira umuryango wawe ko uwurambiwe aho kubeshya ko wapfuye kuko ushobora gupfa byanyabyo nyuma y’ibi, impuhwe z’imana zibane nawe”




