Umugabo witwa Mahto Suraj w’imyaka 22 y’amavuko, akomoka mu gihugu cy’u Buhinde. Aherutse kwandika amateka yo gutandukana n’uwo bari bamaze igihe gito bashakanye witwa Latila w’imyaka 19 agahitamo gushakana na nyirabukwe, Asha Devi w’imyaka 49 nyuma yo kumubengukwa.
Uyu mugabo Mahto avuga ko nyuma yo gushakana na Latila, yakomeje kujya abona nyirabukwe aba mwiza uko bukeye n’uko bwije kugeza yumvise amukunze ku buryo ahurwa umugore we bashakanye, ahitamo kumwirukana azana nyirabukwe baba ari we bibanira na we ntiyamunaniza.
Aganira n’itangazamakuru, uyu mugabo avuga ko nyuma yo gushakana na Latila, yarwaye hanyuma nyirabukwe akaba ari we umwitaho kugeza amaze korohera hanyuma bakazana kuryamana akamushimisha kurusha umukobwa we, nyuma akumva ko ari na we bagomba kubana agahira yirukana umugore we.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukecuru waje kwigarurirwa n’umukwe we, afite umugabo wakoraga mu ruganda ahantu kure ku buryo yaje no kubimenya byararangiye nta cyo akibikozeho.
Umukobwa we waje kwirukanwa n’umugabo we ngo acyure nyina, avuga ko yahise ahurwa ibintu byose bifitanye isano no gukundana kuko uwo yari yizeye ndetse azi ko bazabana ubuzima bwabo bwose yamukoreye ibidakorwa.
Gusa ku rundi ruhande, aho bimenyekaniye ko uyu mugabo yigaruriye nyirabukwe akirukana umugore we, ngo ntibabanye neza n’abaturanyi babo kuko babahaye akato aho banyuze hose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


