Umugabo yishe umugore we amukataguramo ibice amushinja kumuca inyuma

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’imyaka 40 witwa Constantine Isabirye ari wo mu gace ka Iganga muri Uganda yatorotse nyuma yo kwivuganaumugor e we, Farida Namukose amuziza ko yakekaga ko yaba amuca inyuma.
The Newvision dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugore n’umugabo bari bazindukiye mu murima w’ibigori guhinga uko bisanzwe, bageramo bagatongana bikanahuza n’uko uyu mugabo yari asanzwe afitiye umugore we inzika, agahita amukubira isuka mu mutwe hanyuma akazana umuhoro akamukataguramo ibice.
Uku kutumvikana k’uyu muryango, ngo si ukwa none kuko bari bamaze iminsi mu makimbirane ashingiye ku kutizerana, umugabo ashinja umusore kumuca inyuma ariko ibyo bakabirenzaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu baturanyi b’aba bantu witwa to Sande Kyotaite, yavuze ko uyu mugabo yari afite amakuru ko umugore we aryamana n’umusore w’umucuruzi bari barigeze gukundana mbere y’uko amushaka, bityo bakaba bahoraga mu matiku.
Uyu mugabo ngo namaze gukora ibi ahita yiruka aracika ata murambo mu murima w’ibigori aho abantu bawusanze.
Umuyobozi w’agace bari batuyemo ka Bukose, Patrick Nabongho na we yemeje ko aba bantu Atari ubwa mbere bari bashyamiranye kuko umugabo yajyaga ahora ashinja umugore umuca inyuma agasambana n’umusore bari baratandukanye.
Ikibazo cy’ubwicanyi hagati y’abashakanye muri kariya karere, ndetse n’irindi hohoterwa ryo mu ngo ngo bimaze gufata indi ntera, dore ko kuva uyu mwaka watangira habarurwa abagera kuri 12 bamaze gupfa muri ubwo buryo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *