Umugabo witwa Nelson Asiimwe acumbikiwe na polisi yo mu karere ka Bushenyi muri Uganda acumbikiwe na polisi yo mu gace akomokamo azira kwihekura kubera akamanyu k’umukate.
Uyu mugabo akurikiranyweho kwivugana umwana we w’imyaka 5 y’amavuko amuziza ko yariye umukate yari yabitse ngo ari buwurye mu gitondo ku munsi ukurikiraho.
Uyu mugabo wiyemerera ko aherutse gutandukana n’umugore we kubera kutumvikana ku tubazo tumwe na tumwe two mu muryango, ngo yakubise aka kana nijoro ubwo bene nyina bari baryamye arinda akamaramo umwuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, uyu mugabo yagize ati “ntabwo nabishakaga namukubise nk’urimo kumuhana, ubwo twabyukaga mu gitondo nategereje ko abyuka akajya ku ishuri ndaheba, ngiye kureba nsanga yapfuye.”
Inzego z’umutekano muri kariya gace zisobanura ko uyu mugabo azahita ashyikirizwa arakiko nyuma y’uko hakozwe iperereza ku bindi bibazo byaba biri mu muryango we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean@Bwiza.com
Â


