Umugabo utatangajwe amazina w’imyaka 35 wo mu gace ka Iganga muri Uganda ari guhigwa bukare na polisi ikorera muri kariya gace nyuma yo gutema umugore we akamwica kuri Noheri yarangiza agahita acika.
Uyu mugabo ashinjwa kuba yarishe atemye umugore we Betty Anyokoti w’imyaka 25 amukekeraho kuba yari ari kumwe n’abandi bagabo ubwo yatahaga atinze ku munsi mukuru wa Noheri.
Uyu mugore ngo yari yavuye mu gace yari asanzwe atuyemo ka Iganga ajya kwizihiriza umunsi mukuru mu kandi gace bahana imbibi ka Idudi aho yaje gutaha bwije agasanga umugabo we yamutanze mu rugo bagatangira gutongana, bikarangira umugabo amwishe yarangiza agacika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu baturanyi ba bo witwa William Okunyuku, avuga ko yumvise urusaku ahagana saa Yine z’umugoroba ubwo umugore yari atahutse bari utongana, ariko akavuga ko atabashije gutabara kuko n’ahandi hirya no hino basakuzaga bityo urusaku ri nk’ibisanzwe kubera abahaze inzoga, ababyina n’abandi.
Abantu benshi ngo bahuruye ari uko bumvise umwana w’imyaka 7 bari bafitanye ataka, bagezeyo basanga arimo kuririra iruhande rw’umurambo wa nyina, se yamaze gucika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


