Umugande ukomoka mu Rwanda utakwerekana igisekuru cye kuva mu 1926 afatwa nk’umunyamahanga

Sangiza iyi nkuru

Abagande bafite inkomoko mu Rwanda ngo baba bakomeje gukorerwa ivangura kugeza uyu munsi nubwo bimwe mu yatumye Museveni afata intwaro akajya kurwanya ubutegetsi bwa Idi Amin hari harimo n’ivangura nk’uko byagarutsweho n’Umunyamakuru Andrew Mwenda mu gitekerezo cye yatambukije ku kinyamakuru cye The Independent, atanga urugero rw’Abagande bimwa za passport cyangwa ibindi byangombwa kubera kunanirwa kwerekana igisekuru cyabo kuva mu 1926.

Andrew Mwenda yakomoje ku gitabo cyanditswe na Perezida Museveni yise “Sowing the Mustard Seed; the Struggle for Freedom and Democracy in Uganda”, aho Museveni avugamo ko yinjije mu gisirikare cye Abanyarwanda mu rugamba rwo kurwanya Idi Amin, ariko yagerageza kubinjiza mu gisirikare cy’igihugu, hagatangira ubukangurambaga bwo kubarwanya kubera ko bakomoka mu Rwanda nyamara benshi muri bo bari bamaze imyaka isaga 20 muri Uganda ndetse abandi barahavukiye.

Nubwo Museveni ngo yaharaniye uburenganzira bw’Abanyarwanda akanenga ubutegetsi bwabavanguraga, ngo ibyo yanengaga byaba bikorwa uyu munsi n’ubutegetsi bwe.

Ati “ Nakira ibihumbi by’Abanyarwanda buri munsi bansaba kubafasha kubona passports za Uganda. Muri dosiye hafi ya zose, aba ni Abanyarwanda bavuka muri Uganda, ababyeyi babo na ba sekuru bavukiye muri Uganda. Benshi ntibigeze bagera mu Rwanda kandi ntibashobora kuvuga Ikinyarwanda. Bavuga gusa Urutoro, Icyongereza, Urunyankore cyangwa Uruganda kandi nta kibahuza n’u Rwanda.”

Nyamara, ngo abakora mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka bakunze kubakoza isoni binyuze mu kubahata ibibazo bikomeye igihe bavuze ko bafite inkomoko mu Rwanda. Aba bakozi ngo bahita bumva ko baturutse mu Rwanda keretse iyo batanze ibimenyetso birenzeho. Ngo bakunze kubazwa ibisekuru byabo kuva mu 1926.

Mwenda ati “ Abenshi muri aba bana n’ababyeyi babo bavukiye kandi barererwa muri Uganda. Ni bangahe batari Abanyarwanda bashobora kugaragaza ibisekuru byabo kuva muri icyo gihe?”

Mwenda yatanze urugero rw’umwana witwa Innocent Kagame w’imyaka 16. We, mukuru we na mushikiwe bavukiye muri Uganda ku babyeyi b’Abanyarwanda. Nta n’umwe muri bo uzi Ikinyarwanda bavuga Icyongereza n’Ikigande gusa. Ise ngo yarabataye kandi nyina n’umugore usanzwe nawe udashobora kugaragaza igisekurucye kuva mu 1926 kubea ko ababyeyi be bapfuye akiri muto. Ati “Aba bana ndabazi neza kuko nagiye mbafasha,”

Avuga ko Innocent Kagame yabonye bourse yo kuya kwiga mu Budage n’amahirwe aza rimwe mu buzima. Yari akeneye passport kugirango ajye kwiga ariko yagombaga kwerekana ko abakurambere be bari muri Uganda mu 1926. “Ibaze, byasabye kuzana se avuye muri Mityana aza kuri immigration I Kampala gufasha umuhungu we kubona passport. Avuga neza Igitoro, Ikigande, Iinyarwanda n’Ikinyankore. Ntiyigeze aba mu Rwanda. Avuga ko yavukiye muri Gomba, ise yavukiye muri Masaka, kandi ko se yamubwiye ko sekuru yavukiye muri Ntungamo,” uyu ni Mwenda ukomeza avuga ko uyu mugabo nawe yananiwe kugaragaza ko sekuruza we yavukiye muri Ntungamo mbere y’1926.

Abayobozi mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda byarangiye bimye umwana passport bityo atakaza amahirwe ye yo kujya kwiga mu Budage. “Uganda yari guhomba iki iyo uyu mwana ahabwa passport?”

Bemeje ko uyu mwana ngo yasabye kugirwa Umugande ariko a none nta bimenyetso afite by’uko abakurambere be bavuye mu Rwanda kubw’ibyo, bamufashe nk’umuntu utagira igihugu (Stateless). Kubera ibi, ngo abana benshi b’Abanyarwanda biyita Abanyankore, Abaganda cyangwa abandi kubera ko kuba Umunyarwanda nk’ubwoko bisobanuye ko ugomba gutanga ibyemeza ko utava mu Rwanda nk’igihugu.

Igitangaje, nukoabandi bagande b’Abatooro, Abanyankore, Aba-Basamia, Acholi, Aba-Teso, Karimanjong n’abandi bakomoka mu bice byo ku mupaka bafite inkomoko muri za Kenya, Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo, bo batajya bafatwa nk’uko abafite inkomoko mu Rwanda bafatwa.

Iri vangura ngo rikaba ryaratumye bamwe mri abo Banyarwanda bahindura izina biyita Abafumbirakandi bakarwanya umuntu wese wabita Abanyarwanda.

Ni mu gihe nyamara nk’uko Mwenda abyibutsa, ngo Kisoro yahoze iri mu Rwanda mbere y’uko abakoloni baca imipaka uo bashatse, abisanze muri Uganda muri Ntungamo bagakora ubundi bwoko bakiyita “Abavandimwe” kugirango bitandukanye n’igihugu cy’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *