Umugandekazi Mary Luswata uzwiho amafoto ashotora ngo azarongorwa ari uko basanze akiri isugi

Sangiza iyi nkuru

Byanugawanugwaga ko umuhanzi Ziza Bafana yaba ari mu rukundo n’umunyamakuru Mary Luswata, mu minsi ishize nibwo guterana amagambo hagati yabo byatangiye na n’ubu bikaba bikomeje kugera aho umusore atangarije ko yakwemera kubana na Luswata asanze akiri isugi.
Mary-Luswata
Mu kiganiro “ big bang show” gica kuri Galaxy FM buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi, Ziza Bafana yabajijwe niba ari mu rukundo na Luswata, uyu musore yarabyemeye gusa asoza asa nk’umusebya.
Yagize ati:“Mary Luswata, mukunda nk’umugandekazi, namurongora tukabana ari uko naba nsanze ari isugi”.
marry
Bafana na Luswata basanzwe baterana amagambo babicishije mu itangazamakuru, aho Bafana yagize ati: “Nguhaye gasopu wowe Mary Luswata nkusaba guhagarika gukomeza kumvuga hamwe n’abandi bahanzi, icyongereza si ururimi rwanjye rwa gakondo, icyo si ikibazo cyo kuba ntazi English.
Mary Luswata akunda kwibasira abahanzi cyane, mu mwaka wa 2014 akaba yaribasiye umuhanzi Eddy Kenzi hamwe na Fille abagereranya n’ingurube zo mu cyaro.
Luswata
Yatangazaga ko bombi ari abaturage, avuga ko nta munsi n’umwe yari yabona Fille yambaye imyambaro ijyanye n’igihe, ko nta birungo ajya yishyiraho nk’abandi bakobwa bose by’umwihariko ko Eddy Kenzo we nta mashuli agira, icyongereza cye ko gisekeje ko ibintu acisha ku nkuta ze biba bikubiyemo icyaro kinshi.
bafana
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo amafoto ya Mary Luswata yashyizwe hanze yambaye ubusa, uyu mukobwa yahakanye ko ayo mafoto atari aye, ko yakozwe aha akaba yaragereranwaga na Desire Luzinda bivugwa ko baba bagamije kwimenyekanisha babicishije mu mafoto y’urukozasoni.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *