Umugandekazi wari waburiye i Kibeho yaje kugaragara agendagenda mu mihanda y’i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko Umugandekazi Justine Owor, wari waraburiwe irengero nyuma yo kwitabira amasengesho I Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ku munsi wo kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, yabonetse ari muzima.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Kanama, yavuze ko Owor byari byatangajwe ko yaburiwe irengero kuwa 16 Kanama, yabonetse kandi ari muzima.

Iri tangazo rivuga ko Owor yabonetse arimo kugendagenda mu mihanda yo mu Mujy wa Kigali, abaganga bamugezeho bakaba barasanze afite ikibazo cyo mu mutwe kuri ubuakaba arimo gukurikiranirwa mu Bitaro byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe bizwi nka Caraes Ndera.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda ndetse n’Ubuyobozi bukuru bushinzwe abnjira n’Abasohoka babimenyeshejwe kandi baragia uruhare mu kogera guhuza Owor n’umuryago we.

Kanda hano hasi usome inkuru bisa

Ahabanza

Amakuru y’ibura rya Justine Owor ryari ryatangiye guhangayikisha bamwe mu bagize itsinda ry’Abagande 23 bazanye mu Rwanda bafite impungenge ku buzima bwe, ariko ubuyobozi bw’u Rwanda bubinyujije muri Ambasade y’u Rwanda I Kampala bwari bwijeje ko inzego zibishinzwe zirimo kumushakisha.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umugandekazi wari waburiye i Kibeho yaje kugaragara agendagenda mu mihanda y’i Kigali
    Imana ihabwe icyubahiro ko yabonetse

  2. Umugandekazi wari waburiye i Kibeho yaje kugaragara agendagenda mu mihanda y’i Kigali
    Imana ihabwe icyubahiro ko yabonetse

  3. Umugandekazi wari waburiye i Kibeho yaje kugaragara agendagenda mu mihanda y’i Kigali
    Imana ihabwe icyubahiro ko yabonetse

  4. Umugandekazi wari waburiye i Kibeho yaje kugaragara agendagenda mu mihanda y’i Kigali
    Imana ihabwe icyubahiro ko yabonetse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *