Umugeni warajwe muri sitade aravugwaho kujijisha abapolisi

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 5 Mata 2021, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Murenge wa Kagarama w’Akarere ka Kicukiro abantu 57, bivugwa ko barimo kwiyakira nyuma y’umuhango w’ubukwe, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yashyizweho na Guverinoma.

Aba bose bajyanywe kurara muri sitade y’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC/Kicukiro, hagaragaramo umugeni wambaye agatimba, kamupfutse mu maso nk’uwashyingiwe.

Aya mafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter, abazikoresha batangira kwibasira Polisi y’u Rwanda bavuga ko yarengeye, itari ikwiye kuraza umugeni wambaye agatimba muri sitade, bashingiye ku mpamvu zirimo agaciro k’ubukwe mu muco nyarwanda.

Ku munsi wakurikiyeho (tariki ya 6), Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, yasobanuye ko nta kosa abapolisi bakoze, yongeraho ko abayibasira bakwiye kureka amarangamutima, bakamenya ko mu guhana abatubahirije aya mabwiriza nta vangura rigomba kubamo.

Haravugwa umugambi wo kujijisha abapolisi

The New Times mu nkuru yasohoye kuri uyu wa 8 Mata, yatangaje ko uyu mugeni witwa Jeannette Mukeshimana, yambitswe aka gatimba na bagenzi be kugira ngo abapolisi batabajyana kurara muri Sitade ya IPRC/Kicukiro.

Mukagakwerere Anne Marie uvuga ko ari umubyeyi wareze Mukeshimana, yabwiye iki gitangazamakuru ko bitandukanye n’ibyatangajwe ko aba bageni barimo kwiyakira, icyabaga ari imihango yo gusaba no gukwa, polisi ikaba yarahageze umuhango wo gusaba ugiye kurangira. Ati: “Twari tugiye kurangiza umuhango wo gusaba ubwo polisi yazaga.”

Muri icyo gihe, Mukagakwerere avuga ko Mukeshimana yari yambaye umushanana, akimara kurabukwa abapolisi, bagenzi be baramujyana, bajya bamwambika agatimba kugira ngo azagirirwe impuhwe.

Mukagakwerere ati: “Yari yambaye umushanana ubwo polisi yazaga. Ubwo yabonaga abapolisi, bagenzi be baramwihutishije, bajya kumwambika agatimba kugira ngo gatere impuhwe polisi.”

Uyu mubyeyi avuga ko kubona umwana we ahindura imyenda byamubabaje gusa yaje kumenya ko impamvu byakozwe ari ukugira ngo abapolisi nibababarira, bazahite berekeza ku rusengero, mu muhango wo gusezeranira imbere y’Imana. Ati: “Ubwo narabarakariye nibaza impamvu byabaye ngombwa ko ahindura, akambara umwambaro w’ubukwe. Gusa naje kubwirwa ko twagombaga gukomereza mu rusengero mu gihe polisi yari kutubabarira.”

Uwo mu muryango ni we wahamagaye Polisi

Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, ACP Felly B. Rutagerura yabwiye iki gitangazamakuru ko ku munsi wa Pasika (tariki ya 4) ari bwo umwe mu bagize umuryango (w’umukwe cyangwa umugeni) ari we wamumenyesheje iby’uyu muhango wategurwaga. Ati: “Byatangiye tumenyeshwa n’ugize umuryango. Yaduhamagaye ku Cyumweru cya Pasika.”

Uyu muntu yabwiye Polisi ko hari gutegurwa umuhango abenshi bashobora kwanduriramo icyorezo cya Covid-19, cyane ko cyari kiritabirwa n’abarimo abakuze baturuka mu miryango yo hanze y’umujyi wa Kigali. Ati: “Uwaduhamagaye yatumenyesheje ko hari umuhango ushobora kwanduriramo benshi, cyane ko uzitabirwa n’abakuze benshi bo mu miryango yo hanze ya Kigali.”

Uyu yabwiye ACP Rutagerura ko uyu muhango wagombaga kubera muri Hoteli Rainbow iri muri Kicukiro nyuma uza kwimurirwa mu rugo rwa nyirayo, Justin Bisengimana, kubera ko iyi hoteli yari yarafunzwe by’agateganyo bitewe n’uko itubahirije amabwiriza n’ingamba byashyizweho mu rwego rwo kwirinda Covid-19. Bisengimana na we yari yasabye uwitwa Methode Nsengimana kunoza umugambi wo kuyobora abageni mu rugo rwe.

ACP Rutagerura yakomeje avuga ko yaje gusaba nimero ya telefone ya Nsengimana, aramuhamagara amusaba guhagarika uyu muhango kuko yamenye ko uzaba hatubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19, amusubiza ko “utazaba” kuko hoteli wagombaga kuberamo yafunzwe by’agateganyo.

Ku munsi w’umuhango, wa muntu wamenyesheje Polisi iby’uyu muhango yongeye kuyimenyesha ko umuhango uri kuba, kandi biteganyijwe ko abantu 70 barawitabira. Gusa ngo ntiyarazi neza ahantu uri kubera kuko we atari yawitabiriye.

Byasabye ko Polisi ishaka nimero ya telefone y’uwari ushinzwe imitako (decoration) y’ahabereye uyu muhango, iramuhamagara imubaza niba hari abari kuwitabira ndetse arayiyobora. Gusa ngo ubwo abapolisi bari mu nzira baganayo, hari umugore waketse ko bagiye kubafata, arabahamagara ngo abajijishe. Ngo yababwiye ko habayeho impinduka, “abageni berekeje ku rusengero.”

ACP Rutagerura wari uyoboye iyi operasiyo yavuze ko bamenye ko hari icyo bari guhishwa, bakomeza urugendo rwabo rugana abahereye umuhango, bahageze basanga koko barahari, bari kurya. Muri ako kanya na ubwo babarabukwaga, bahise bakwira imishwaro, birukira ahatandukanye.

Muri ako kavuyo, ngo ni bwo Mukeshimana yahinduriwe imyenda, akuramo umushanana yari yambariye mu muhango wo ‘Gusaba’ yambikwa agatimba k’ubukwe.

ACP Rutagerura yavuze ko batangiye gushakisha muri buri ruhande abitabiriye umuhango bihishemo, bitwara amasaha 6 kugira ngo 57 bafatwe. Operasiyo yose yatangiye saa tanu z’amanywa, irangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Buri wese wafashwe usibye kurazwa muri sitade, yaciwe amande y’amafaranga y’u Rwanda (FRW) 25,000, anategekwa kwipimisha Covid-19, akiyishyurira 10,000 FRW.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umugeni warajwe muri sitade aravugwaho kujijisha abapolisi
    Arabajijisha ngo bigende gute?abari bahari batange ubuhamya.

  2. Umugeni warajwe muri sitade aravugwaho kujijisha abapolisi
    Arabajijisha ngo bigende gute?abari bahari batange ubuhamya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *