Umugore arashinja umupasiteri kumwibira umwana akamutamba

Sangiza iyi nkuru

Umupasiteri witwa Ssenyonga muri uganda ari mu maziabira nyuma yo gushinjwa n’umwe mu bayoboke b’itorero rye kumwibira umwana akajya kumutamba.
Umugore witwa Sarah Asio w’imyaka 28 aravuga ko umwana we w’uruhinja rw’amezi 5 gusa, aherutse kuburirwa irengero bari mu rusengero nyuma bimwe mu bice bye by’umubiri bikaza mu rusengero rwe.
Uyu mupasiteri akaba n’umuyobozi w’itorero Christian Life church ruherereye mu gace ka Kubiri Wandegeya muri uru rusengero bakaba ari ho batoraguye uyu mwana.
Uyu mugore agira ati “nta kintu kimbabaza nko kubura umwana wanjye nkamuburira mu rusengero rwa Ssenyonga yarangiza akanambuza kumurangisha ambwira ko afitwe n’abizera ko bari bumumpe ngategereza ngaheba sintange n’amatangazo.
Uyu mugore utishoboye avuga uburyo yari amaze iminsi micye muri ako gace acumbitse ashakisha uko umwana yabaho kuko nta bundi bufasha yabonaga, none umwana we akaba amucitse amurore.
Anavuga ko yari yagiye mu rusengero rw’uyu mupasiteri kuko yari yarumvise bavuga ko akora ibitangaza azi ko hari icyo yamufasha mu kumusengera ngo abe yabona akazi n’ibindi, ariko yagerayo akabura umwana we ku maherere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ko yagiye muri urwo rusengero akaba umuyoboke ndetse akajya anarara asenga, akiberamo iminsi micye mu gihe yitegurga kubatizwa, hanyuma umwana bakamumwiba bitonze kuko bari bamaze kumwigaho neza.
Uyu mugore avuga ko mu materaniro yakurikiyeho yasabye akanya ngo atange ijambo bakamwima mikoro ku buryo byagaragaye ko umugore wamwibye umwana we yari afitanye isiri na pastier y’iryo torero.
Kugeza ubu, inzego zishinzwe iperereza ziri gukurikirana iki kibazo, mu gihe hari n’abandi bivugwa ko baguye muri uru rusengero bakaburirwa irengero mu minsiyashize.
Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko ubwo babonaga umurambo w’uyu mwana, basanze bamuciye umutwe ndetse na bimwe mu bice by’umubiri nk’amaboko n’ibindi, bikaba bivugwa ko yaba yarakoreshejwe mu mihango yo kumutamba nk’uko bajya babikora n’ubundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *