Umugore bamukuyemo ibihumbi 7 by’Amadolari yari yamize ayahisha umugabo we (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Sandra Milena Almeida w’imyaka 30 y’amavuko ukomoka muri leta ya Colombia yajyanwe kwa muganga ameze nabi kubera ikibazo cyo kuribwa mu nda, aho abaganga bamukurikiranye bamukuyemo amafaranga agera ku bihumbi 7 by’Amadolari yayamize bunguri.
Ubwo uyu mugore yari amaze gukurwamo aya mafaranga, yasobanuye ko yayamize agamije kuyahisha umugabo we ubwo bari mu karuhuko, nyuma akaza kuvumbura ko umugabo we amuca inyuma na we agafata umwanzuro wo guhisha udufaranga bari basigaranye ngo adukoremo impamba yigendere ariko kuko nta handi yayari kubona ho kuyahisha agahitamo kuyamira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abaganga batunguwe no kumusangamo amafaranga angana kuriya yayamize bunguri
Abaganga batunguwe no kumusangamo amafaranga angana kuriya yayamize bunguri

Abaganga babaze uyu mugore ngo bamukuremo aya mafaranga, basanze yagiye amira inoti imwe ku yindi kugeza amize inoti zifite agaciro k’ibihumbi 7 mu gihe yari yamize inoti z’Amadolari ijana ijana.
Aba baganga bakomeza bavuga ko uyu mugore yagiye kwa muganga ku munsi wakurikiyeho nyuma y’uko amira ariya mafaranga ariko akirinda kuvuga icyo yabaye gusa akababwira ko ababara mu nda cyane, bamunyuza mu cyuma kikajya kibereka utuntu turi mu nda ye twa santimetero 3, ariko bagatungurwa no gusanga ari inoti z’Amadolari.
Uyu mugore yagejejwe kwa muganga amezerewe nabi cyane kubera kuribwa mu nda
Uyu mugore yagejejwe kwa muganga amerewe nabi cyane kubera kuribwa mu nda

Gusa andi makuru avuga ko uyu mugore yari yagurishije udukoresho two mu rugo ngo abone amafaranga atubutse abone uk acika uyu mugabo we yakekaga ko ashaka kumutanga akamusiga wenyine.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *