Umugore w’icyamamare mu muziki Bebe Cool, Zuena Kirema yibasiwe bidasubirwaho n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko ari umunyarwanda warerewe muri Uganda ndetse akaba atewe ishema n’igihugu cye cy’u Rwanda.
Uyu mugore yatangaje ibi akoresheje ikirango ikipe ya Arsenal iherutse gushyira ku mpuzankano yayo gikangurira abantu gusura u Rwanda nyuma y’amasezerano u Rwanda rwagiranye n’iriya kipe mu minsi yashize.
Uyu mugore wabikoze na we nk’ukangurira abantu gukorera ubukerarugendo mu Rwanda, yagize ati”Ntewe ishema no kuba umunyarwanda.”
Zuena usanzwe amenyerewe ku izina rya Musoga yakomeje agira ati”abavuga bavuge, ntewe ishema n’igihugu cy’iwacu cy’u Rwanda.”
Ibi byakuruye urunturuntu mu basanzwe bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bafana be banamusabye kwimuka akajya mu Rwanda niba yumva atishimiye igihugu abayemo.
Nyuma y’uko abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga batari bacye bakomeje kwibaza byinshi ku magambo yanditse, uyu mugore yagize ati” gukurira cyangwa kurererwa ahantu runaka ntibivuze ko uba uri umwe muri bo; kuba narakuriye mu Busoga, ntibivuze ko ndi umwe muri bo.”
Uyu mugore muri 2016 nabwo yanditse amagambo yatangaje anateza urujijo mu bantu benshi bamukurikira aho yagize ati”Nishimiye kuba Umugande, imvange ikomoka i Muhororo muri Ntungamo, ndi umututsi w’i Nyamata mu Rwanda, Umwarabu wo muri Oman nkaba n’umuswayire wo muri Tanzania warerewe muri Uganda.


