Umugore n’umugabo bamaze kwica no kurya abantu bagera kuri 30

Sangiza iyi nkuru

Umugore n’umugabo bakomoka mu gihugu cy’u Burusiya baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kujya bica abantu barangiza bakabarya, iperereza rikaba ryerekana ko aba babiri bari bamaze kurya byibuze abagera kur 30.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore witwa Natalia Bakshaev ndetse n’umugabo we Dmitry Bakshaev w’imyaka 35 bemeza ko bakoreshaga imbuga nkoranyambaga mu gushakisha abakunzi bamara kuba inshuti bagakoresha uburyo bamenyana ariko ubasuye ntabashe gusubira iwabo kuko bahitaga bamubaga bakamurya.

44B1EE1000000578 4916962 Mash initially identified the pictured woman as his cannibal wif a 26 1506344115344
Uyu muryango wasigaranaga amafoto y’abo bariye muri telefone za bo

Uko byaje kumenyekana
Ku itariki ya 11 uku kwezi kwa Cyenda, ni bwo abakoraga ibikorwa by’ubwubatsi batoraguye telefone ngendanwa irimo amafoto y’imitwe y’abantu ndetse n’ay’uyu mugore arimo kurya ikiganza cy’umuntu.
Aba bafundi batazuyaje kubimenyesha inzego z’umutekano hakozwe iperereza hamenyekana nyiri telefone ndetse anatabwa muri yombi. Uyu mugabo yemeye kubajyana iwe aho basanze ibisigazwa by’imibiri y’abantu batandukanye yiganjemo uduhanga, barimo abagabo n’abagore ari na bo benshi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu rugo rw’uyu muryango kandi, hasanzwe inyama z’abantu ziri mu bubiko ngo zitangirika.
Uyu mugabo avuga ko amaze imyaka igera kuri 18 ahawe imbaraga za shitani zimwemerera kurya abantu nta mutima mucira urubanza dore ko mu rugo rwe banahasanze ifoto y’isahani yo mu 1999 iriho agahanga k’umuntu gakikijwe n’imbuto zo kurya.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *