Umugore w’ibiro 307 aterwa ikimwaro n’umubyibuho afite- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Janine Mueller ni umugore ufite ibiro 307, ubu agiye kubagwa ngo harebwe niba ibiro byagabanuka, gusa akaba atangaza ko iyo abantu bamuhanze amaso yumva ababaye ndetse anafite ikimwaro.
Uyu mugore w’imyaka 54 y’amavuko, avuga ko ibiro bye byatangiye kwiyongera cyane ubwo yari afite imyaka 4 ari nabwo ababyeyi be bamwitagaho bari bamaze gupfa, mu buzima bwe bwose akaba yarakomeje guhangana n’uyu mubyibuho ariko aho kugabanuka ahubwo ukarushaho kwiyongera.
Dr Younan Nowzaradan, yasabye uyu mugore kuzamusanga i Houston muri Texas. Ubwo yatambukaga agiye kwinjira mu ndege akaba yarananiwe kugenda, ibi ngo bikamutera agahinda kuko abantu benshi baba bamuhanze amaso.
Ati “Nagerageje gukora ibishoboka byose ngo ibiro byanjye bijye ku murongo, ibyo nagerageje byose ntacyo byamfashije, ndabizi neza ko aya ariyo mahirwe asa nkaho ari yo ya nyuma yanjye ngo ubuzima bwanjye bumere neza, gusa kuri iyi nshuro bigomba gukunda kuko ndababaye cyane”.
Akomeza agaragaza impungenge afite, ati “Ndabizi ubu bigiye kumera nk’igitaramo cy’udushya gusa, buri wese ampange amaso, bahanze amaso umugore munini cyane utanabasha gutambuka”.
Iyi niyo mpamvu ntakunda kwigaragaza aho ari ho hose, nanga iyo abantu banyitegereje, bintera ikimwaro”.
Dr. Younan Nowzaradan ni we witeguye gufasha uyu mugore kugabanya ibiro bye, aho agomba kuzamubagira mu bitaro biherereye i Houston muri Texas.
J1 1
j5
j4

YouTube player

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *