Umugore w’ ibiro 308 yabashije kugenda nyuma y’ imyaka 4 atabasha guhaguruka aho yicaye – REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Chitoka Light, umugore w’imyaka 49 y’amavuko, wo muri Georgia, yakoze ibirori atumira inshuti ze ngo azereke ko yabashije guhaguruka nyuma y’imyaka ine atabibasha.

C1
Chitoka Light, yahoraga ku gitanda atabasha kukivanaho

Ikinyamakuru DM, bwiza.com ikesha iyi nkuru, ngo mu myaka ine ishize ngo nibwo Chitoka yananiwe kubasha gutambuka kubera ibiro bye byari byamubanye byinshi yatambuka akababara.
C2
Uyu mugore yabaga mu nzu, ku gitanda yakoreragaho byose, atabasha kukivaho. Ubu akaba abasha kwivana mu cyumba akinjira mu modoka, yagera aho umuganga umwitaho akorera, akivana mu modoka akigeza mu biro bye. Ibi ku bwe, abyita ibitangaza kuko bibaye nyuma yaho abazwe n’abaganga ibiro bikagabanuka.
C3
Inshuti n’abavandimwe bari basuye Chitoka

Mbere y’uko inshuti ze zihagera akazereka ko yabashije gutambuka yari yagize ati “Uyu munsi, gahunda ni iyo kujya hanze, uraba ari umunsi wa mbere mbashije gukora ibi nyuma y’imyaka ine ishize bitewe n’ibiro byanjye byinshi”.
C4
Drew Stewart wambaye umupira utukura, ni mubyara wa Chitoka, na we afite ibiro 288

C5
Aha Chitoka yageragezaga guhaguruka ngo atambuke

 
 
C6
Chitoka yabashije gutambuka imbere y’inshuti ze yari yatumiye

hy
ser
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
I.Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *