Diana Marua washakanye n’umuhanzi wo muri Kenya, uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Kevin Bahati, avuga ko bitari byoroshye kugira ngo ubukwe bwabo butahe.
Mbere y’uko ubukwe bwabo buba, ngo hari byinshi byavuzwe byagombaga kubaca intege, ndetse uyu mugore Diana we atanamenyereye iby’itangazamakuru.
Yagize ati “Ku bwanjye byambereye impinduka kuko Bahati yari umuntu uzwi, ku bwe ntekereza ko yari asanzwe amenyereye iby’imbuga nkoranyambaga ndetse n’ibintu nk’ibyo, akanabifata nk’ibyoroshye. Ikintu cyamfashije ni uko twimye amatwi abaturwanyaga”.
Kevin Bahati yashakanye na Diana Marua umwaka ushize, nyuma y’ubukwe bwabo, amakuru yagiye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ko uyu muhanzi yarongoye umugore umurusha imyaka myinshi.
Diana avuga ko buri muntu afite uburenganzira ku buzima bwe, ati “Ikinyuranyo cy’imyaka yacu ni ingingo yagarutsweho cyane, ariko na none buri muntu n’ubuzima bwe. Ni ubuzima bwanjye na we, namwe mwite ku bibareba. Twebwe ubwacu nitwe tuzi uko dukundana, buri muntu aba afite uko agomba kubaho, mutureke kandi munaturekereye ikinyuranyo cyacu cy’imyaka”.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Bahati yasobanuye ko umugore we amurusha imyaka ibiri aho kuba 10. Aho yagize ati “abavuze ku mbuga nkoranyambaga ko andusha imyaka 10 ntabwo ari byo”.
Mu gusobanura imyaka arusha Bahati, Diana yagize ati “Ni imyaka ibiri yonyine ndusha Bahati, atuma numva ntekanye, ni umutware w’urugo tutitaye ku by’uko muruta, mwubahira kuba ari umugabo wanjye”.
Bahati yasezeranye na Diane Marua mu Ukwakira 2017, muri Gashyantare 2018, bibarutse imfura yabo, Bahati Heaven.



