Mu gihe umufasha wa Benjamin Rutabana akomeje gushakisha irengero ry’umugabo we ndetse bikanavugwa ko haba hari abakomeye mu gisirikare cya Uganda barimo kubimufashamo, yahakanye iby’ubwo bucuti.
Ku bwe, Madamu Rutababa avuga ko hashize igihe gito amumenyeye mu binyamakuru, ati “Uretse no kuvuga ubucuti iri zina ry’uyu mugabo Abel Kandiho nta n’icyumweru gishize ndiboneye ku mbuga nkoranyambaga kuko ntabwo nsanzwe muzi na we kandi yakubwira ko atanzi”.
Diane Rutabana ni umufasha w’umuhanzi Benjamin Rutabana (Ben Rutabana) waburiwe irengero mu kwezi gushize ubwo yari mu gihugu cya Uganda. Nyuma y’ibura rye hasohowe ibaruwa bitangazwa ko ari uyu mugore we Diane wayanditse asaba ihuriro RNC umugabo we abarizwamo kumufasha kumubona hamwe n’inzego z’iperereza za Uganda.
Nk’uko byagiye bitangazwa mu binyamakuru ngo Ben Rutabana yavuye mu Bubiligi mu kwezi gushize yerekeza mu Burasirazuba bwa Afurika.Yavuye mu Bubiligi ku wa 4 Nzeri 2019, ahagana saa tatu z’ijoro, ku itariki 5 Nzeri agera ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda saa 13:50, agomba gukomereza urugendo rwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuva yava mu rugo kugera ku wa 8 Nzeri, ngo Rutabana n’umugore we bari bakivugana ari ku rugendo ariko nyuma yaho akaba atazi irengero rye. Diane Rutabana nyuma yo kubicisha ku mbuga nkoranyambaga ahakana iby’iyo baruwa, yanagiranye ikiganiro na Radio Ijwi rya Amerika, aho ayihakana agira ati “Iyo nyandiko si iyanjye, ni inyandiko y’ikinyoma yanyitiriwe”.
Muri iyo baruwa, havugwamo abasirikare bakomeje ba Uganda, ko bafitanye ubucuti n’uyu mugore wa Rutabana, muri bo harimo Gen Abel Kandiho uyobora urwego rw’ubutasi rwa Gisirikare. CMI.
Yakomeje avuga ko kugeza n’ubu nta gakuru k’irengero ry’umugabo we, Ben Rutabana. Umufasha wa Ben Rutabana yahakanye iby’ibaruwa yitiriwe
Â


