Umugore w’umuhanzi Eddy Kenzo, Rema Namakula yahafashe ava mu nzu byari bizwi ko ari yo rugo rw’aba bombi iherereye ahitwa Seguku mu Mujyi wa Kampala.
Hashize imyaka ibiri Eddy Kenzo aretse kuba mu nzu imwe na Rema ajya gukodesha ahitwa mu gace ka Buziga.
Uyu mugore yatangarije ikinyamakuru Bigeye cyo muri Uganda ko na we yamaze kuva muri iyi nzu akaba yagiye kuba ahitwa Namugongo.
Iki kinyamakuru kivuga ko bitewe n’uko aba bombi badakunda kuvuga ku ngingo y’umubano wabo, cyahisemo kutagira icyo kibabaza kuri iyi ngingo.
Umubano wa Eddy kenzo na Rema watangiye kuzamo urunturuntu mu mwaka wa 2017. Icyo gihe aba bombi ntibasangiraga uburiri nk’abashakanye. Hari ukutumvikana hagati yabo gutewe ahanini no gucana inyuma.Ibi ni ibirego byazamuwe na Rema ubwe ubwo yavugaga ko afite ibimenyetso simusiga yabonye muri telefoni ya Eddy Kenzo bigaragaza ko amuca inyuma.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Muri ibyo bihe, byavuzwe ko hakozwe n’ubuhuza ariko ikibazo kigafata indi ntera.


