Umugore wa Perezida Biden yageze muri Ukraine bitunguranye

Sangiza iyi nkuru

Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr Jill Biden, yagiriye uruzinduko muri Ukraine mu buryo butunguranye, kuri uyu wa 8 Gicurasi 2022.

Ubwo yageraga mu gace ka Uzhhorod kari mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Ukraine, Jill Biden yakiriwe n’umugore wa Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, Olena Zelenska, bagirana ikiganiro cyabereye mu cyumba cy’ishuri nk’uko ikinyamakuru CNN kibivuga.

Mu kiganiro yagiranye na Zelenska, Jill yamubwiye ko yifuje kugera muri Ukraine ku munsi mukuru w’ababyeyi. Ati “Nashakaga kuza ku munsi mukuru w’ababyeyi. Twatekereje ko ari byiza kwereka abanya-Ukraine ko iyi ntambara igomba guhagarara. Kandi iyi ntambara yagize ingaruka mbi. Abanyamerika bari inyuma y’abanya-Ukraine.”

Jill Biden ageze muri Ukraine mu gihe yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu ku mugabane w’Uburayi, aho yanasuye inkambi zicumbikiye impunzi muri Romania na Slovakia.

Abaye umuntu wa gatatu ukomeye muri USA ugeze muri Ukraine mu gihe hari kubera intambara yatangijwe n’u Burusiya tariki ya 24 Gashyantare. Abamubanjirije ni Umunyamabanga wa Leta, Antony Blinken n’Umunyamabanga ushinzwe ingabo, Lloyd Austin baherutse kujyanayo.

Ntabwo uruzinduko rwe muri Ukraine rwari rwarigeze rutangazwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *