Umugore wa Perezida Zelensky yahishuye ko atakibana n’abana be barimo uw’imyaka 9

Sangiza iyi nkuru

Umugore wa Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, Olena Zelenska, yatangaje ko atakibana n’abana be babiri barimo ufite imyaka 9 y’amavuko.

Olena mu kiganiro yagiranye na BBC yasobanuye ko kuba atakibana n’aba bana ndetse n’umugabo we byatewe n’intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine kuva tariki ya 24 Gashyantare 2022.

Yagize ati: “Ntibisanzwe muri iyi minsi. Uko turi bane tubonana bigoranye. Kubera ko simbana n’abana banjye, n’umugabo wanjye aba ku kazi. Iyo dufite igihe gito, abana babona bidahagije. Akenshi dukumbura ibintu byoroheje, kwicara tukaganira uko tubishaka, tudacungana n’igihe. Ibi bishoboke ko tubikumbuye kurusha ibindi byose.”

Umugore wa Perezida Zelensky yavuze ko kubera ko kubona igihe cyo guhura n’umuryango we amaso ku yandi bigoye, bakoresha ikoranabuhanga. Ati: “Turavugana ariko kuri telefone cyangwa ku guhamagarana hifashishijwe amashusho. Biba mu buryo buhozaho. Ariko kubona uhagije nk’uko tubyifuza ntibidushobokera.”

Olena yatangaje ko ibihe Ukraine irimo byagize ingaruka kuri buri wese, bidasize umuryango w’Umukuru w’Igihugu, kandi ngo biragoranye cyane kuko iteka irushanwa ryo kwirukana ntiryoroha mu gihe uririmo atazi intera agomba kwiruka.

Gusa yizera ko ibi bihe bizatuma buri wese muri Ukraine akomera, kandi afite icyizere ko igihugu cyabo kizatsinda u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *