Coleen Rooney ni umugore w’imyaka 29 y’amavuko washakanye n’icyamamare Wayne Rooney ukinira Manchester Utd, uyu mugore yagaragaye ari mu biruhuko ku mazi ari kumwe n’urubyaro rwe, kuba yigaragaje imbere y’urubyaro yambaye imyenda yo kogana (bikini) ntibivugwaho rumwe.

Ikinyamakuru Dailymail cyatangaje ko uyu mugore yagaragaye ku mazi yo ku kirwa cya Barbados ku wa kabiri tariki ya 22 Werurwe, yambaye ubusa, iri jambo bose ntibaryemeranyaho dore ko bemeza ko kwambara bikini atari ukwambara ubusa.

Mu bitekerezo byatanzwe kuri iyi nkuru abenshi bagiye bashyigikira uyu mugore Coleen Rooney, bavuga ko atigeze yambara ubusa imbere y’urubyaro rwe.
Bavuga ko ari ibisanzwe kujyana n’abana ku mazi ukambara iyi myambaro (bikini), aha ni naho bahereye bahundagaza ibitutsi ku banyamakuru b’iki kinyamakuru (DM).

Uwitwa Stevenk yashyigikiye Coleen muri aya magambo: “Yagiriye ibihe byiza ku mucanga ariko ntabwo yigeze yiyambika ubusa”.
Undi nawe ati: “Mureke kuvuga ko yiyambitse ubusa, abanditse iyi nkuru ni ibigoryi”.

Mu gihe hari abagaragaje ugushyigikira uyu mubyeyi, ko ibyo yakoze atari ukwambara ubusa, abafashe amafoto bagaragaje umwana we wari wambaye umupira wanditseho amazina ya Messi ukinira FC Barcelone, ahanze amaso nyina ahanini arangamiye iyo myanya ye y’ibanga.

Agahugu n’umuco wako, mu gutanga ibitekerezo hari abavuga ko nabo ubwabo bajya bajyana n’abana babo mu bwogero bakiyambika nka Coleen, ko ibyo yakoze ntacyo bitwaye, mu gihe hari abahamya ko ari ukwica abana mu mutwe bagakura bagamije gutera ikirenge mu cy’ababyeyi cyangwa se akaba yakwiga indi mico bitewe n’ikigero cy’imyaka agezemo yo gutekereza no gushaka gukoresha igitsina cye (psychosexual development).

Coleen Rooney, umunyamakuru kuri televiziyo mu Bwongereza yashakanye n’icyamamare Wayne Rooney ukinira Man Utd mu mwaka wa 2008, kugeza ubu bakaba bafitanye abana 3, muri iki kiruhuko bagiriye muri Barbados bari bonyine Wayne Rooney adahari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com


