Umugore utabashije kumenyekana amaziya yatunguye abantu ubwo yagaragaraga agenda mu mujyi rwagati wa Bolonga yambaye ubusa hose hose abamubajije uko byamugendekeye akababwira ko yumva adashaka kwambara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore watemberaga mu mujyi w’ubukerarugendo uri mu gihugu cy’u Butaliyani yasaga n’uva guhaha kuko yari afite uruboho mukwaha rurimo ibintu ubona ko nta murima umucira urubanza afite.

Uyu mugore wasaga n’ukiri muto mu myaka, amwenyura mu nzira n’umubiri we uriho ibishushanyo (Tatouage), yasaga n’uwakoze urugendo rurerure akaba yafashwe amafoto ageze muri uriya mujyi uri mu gace kazwi nka Emilia-Romagna.

Uretse igisa n’igikapu yari atwaye ku rutugu, yagendaga yumva n’muziki mu twuma bambara mu matwi (Ecouteurs), umubajije impamvu atambaye akantu na kamwe bafitanye isano n’umwenda agasubiza aseka avuga ko yabikoze abishaka gusa ko yumvaga adashaka kwambara kandi ko bitari gutuma adakomeza gahunda ze yari yapanze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abantu benshi bamubonaga bagiraga amatsiko yo kumenya uwo ari we ariko akagaragara nk’uhuze kandi ufite icyerekezo ari kuganamo, mu gihe abandi bibazaga niba yaba yahuye n’abantu bakamwambura ariko na none bakibaza impamvu baba bamwambuye imyenda gusa ntibamwambure n’ibindi yari atwaye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


